Mu gihe uruganda rw’ibijyanye n’imideli rukomeje kwaguka cyane mu Rwada Unity Model Management ku bufatanye na Ozone Entertainment na Safashion bongey gutegura ibirori bya Rimba Fashion Show ku nshuro ya kabiri .
Nkuko twabitangarijwe ‘abari kubitegura ibi birori bizahuriramo abanyamideli bazwi cyane hano mu Rwanda biteganyijwe ko bizabera muri Area 51 ku Kicukiro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2026
Iki gikorwa kije mu gihe uruganda rw’imideli mu Rwanda rukomeje kwaguka no kwerekeza ku rwego mpuzamahanga. Mu myaka ishize, ibirori by’imideli byagiye bihuza designers, models, creatives n’abakora mu myidagaduro, bigafasha kugaragaza impano nyinshi z’Abanyarwanda no kuzihuza n’amahirwe yabyara umusaruro.
Ku nshuro ya kabiri, RIMBA Fashion Show igamije kuba ibirori birenze runway isanzwe, ahubwo ikaba urubuga ruhuza imideli, umuco n’ubuhanzi bwa Afurika n’icyerekezo mpuzamahanga. Hazagaragazwa abanyamideli n’abakora imyambaro, mu rwego rwo kwerekana ubuhanga n’ubushobozi biri mu ruganda rw’imideli mu Rwanda.
Iki gikorwa kandi gifite intego yo gufasha fashion ikorerwa mu Rwanda kugera ku rwego mpuzamahanga, no guteza imbere impano z’Abanyarwanda kugira ngo zidahagararira ku isoko ry’imbere mu gihugu gusa, ahubwo zibashe no guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Muri iri joro kandi hazatangwa ibihembo ku bantu n’abakora mu ruganda rw’imideli bitwaye neza kurusha abandi mu mwaka wa 2025. Ibi bihembo bizaba bigamije gushimira no kumenyekanisha ibikorwa by’indashyikirwa by’abanyamideli, designers n’abandi bagize uruhare mu guteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda.
Red Carpet izatangira saa 5:00 PM, naho igitaramo nyirizina gitangire saa 6:00 PM muri Area 51, Kicukiro.




