Nyuma y’uko atangaje ko indirimbo ‘Inshallah’ niyuzuza abantu bagera kuri miliyoni 5 z’abayirebye kuri YouTube azahita ashyira hanze indi nshya, kuri ubu yamaze kwerura ko atazabikora nk’uko yabyemeye.
Ku munsi w’ejo nibwo iyi ndirimbo yujuje miliyoni 5 z’abayirebye kuri YouTube, kuva icyo abantu batangiye kumwibutsa isezerano yabahaye ryo kuba indirimbo nshya.
Icyakora aho kuyishyira hanze nk’uko yabivuze, yagaragaje ko atazabikora, ahubwo abasaba kuyireba ikagera kuri miliyoni 10.
