Umujyanama w’umuhanzikazi Bwiza Emerence akaba n’Umuyobozi wa KIKAC Music Uhujimfura jean Claude umaze iminsi I Lusaka muri Zambia mu rugendo rwo gutegura igitaramo cyo kumurika Alubume ye ya gatatu yise Home azakorera muri icyo gihugu yakiriwe na Ambasaderi w’ u Rwanda muri Icyo gihugu Hon Bugingo emmnauel
Uhujimfura wari uherekejwe n’uhagariye abanyarwanda baba muri Zambia bwana Eric uri no mu bari gufasha Kikac Music gutegra icyo gitaramo muri icyo gihugu kugira kizagende neza nkuko babyifuza ko kizitairwa n’abanyarwanda benshi .
Nkuko Uhujimfura yabitangarije umunyamakuru wacu yamubwiye ko uwo muhuro na Ambasaderi Bugigo wari uwo kugira ngo baganire uko icyo gitaramo cy Bwiza cyazagenda neza
Yagize ati “ mu minsi itari mike maze muri Zambia twakoze imirimo itadukanye ku myiteguro y’icyo gitaramo twakiriwe n’uhagaririye u Rwanda Zambia atugira inama y’uko twakomeza kwitegura neza icyo gitaramo kizaba tariki ya 28 Ugushyingo 2026 aho I Lusaka .
Nkuko yakomeje abitangaza byari biteganyijwe kuba tariki ya 11 Nyakanga 2026 ariko baje kugisubika kugira ngo babashe kwitegura byisumbuyeho.
Bwiza umaze imyaka 5 mu muziki nyarwanda yamenyekanye Cyane mu mwaka wa 2021 aho yagaragaje ubuhanga bukomeye cyane kugeza ubu aho amaze gukora zimwe mu ndirimbo zikunzwe cyane nka Ahazaza ,Warubizi , Yiwe ,No Bady , Wibeshya , Exchange , Rudasumbwa ,Soja ,Iyo Twicaranye ndetse n’alubumu ebyiri arizo My Dream ndetse na 25Shades yashyize hanze mu mwaka ushize mu gitaramo cy’ububiligi .
Bwiza ni umwe mu bahanzikazi mu Rwanda bamaze kwitabira ibitaramo byinshi bikomeye birimo n’abahanzi mpzamahanga nka Move afrika yahuriyemo na John Legend ,Bwiza Gala Night cyabereye muri Kigali Universe Siga Arts Festival ,Celebrating Women’s day cyabereye I stocholm muri Suede , summer Country ndetse na Iwacu na Muzika Festival inshuro ebyiri .
Biteganyijwe ko igitaramo cya Bwiza cyo kumurika alubumu ye ya gatatu yise “ Home kizaba tariki ya 28 ugushyingo 2026 I Lusaka muri Zambia .


