Ku munsi w’ ejo ku wa mbere nibwo umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Léon wa XIV yizihije imyaka 70 y’amavuko, ashimira Imana n’abayoboke bose bamwifurije isabukuru nniza
Abantu ibihumbi by’abayoboke ba Kiliziya Gatolika bateraniye hamwe bafite ibipurizo, amabanderole n’amakarita byanditseho ubutumwa bwo kumwifuriza ishya n’ihirwe, bakoma amashyi no kuzamura amajwi y’ibyishimo ubwo Papa Léon wa XIV yaganirizaga imbaga yari yaje kumwifuriza isabukuru nziza .
Yagize ati: “Bana banjye, ndabona ko muzi neza ko uyu munsi mfite imyaka 70,” amagambo yaherekejwe n’urusaku rw’amashyi y’abayoboke.
Papa Léon wa XIV yanashimiye Nyagasani, ababyeyi be n’abandi bose bamwibutse mu masengesho kuri uyu munsi w’amavuko.
Nyuma y’umunsi, biteganyijwe ko Papa Léon ayobora igitambo cy’amasengesho ahuza amadini atandukanye (écuménique) cyari cyahariwe kwibuka abemera baguye bazira ukwemera mu kinyejana cya 21. Iki gikorwa kigaragaza uburyo akomeje gushyira imbere ubumwe hagati y’amatorero ya gikirisitu.
Papa Léon wa XIV (amazina ye y’ukuri yari Robert Prevost) yatowe mu kwezi kwa Gicurasi gushize afite imyaka 69, aba Papa muto kurusha abandi kuva mu 1978, ubwo Karol Wojtyla yatorewe kuba Papa Yohani Pawulo wa II afite imyaka 58.


