Cricket: U Rwanda rwabonye itsinzi ya kane muri iCC Women’s Challenge

91 0

Kuri uyu wa Mbere, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze u Butaliyani mu irushanwa rya ICC Women’s Challenge riri kubera mu Rwanda kuva tariki 18 Mata 2026 yuzuza intsinzi ya kane muri iri rushanwa.

Wari umukino wa 13 muri iri rushanwa muri rusange, maze u Butaliyani butsindira gutangira bukubita udupira burwana no shyiraho amanota menshi byari bivuze ko u Rwanda rugomba gutangira rujugunya udupira rububuza gushyiraho amanota.

Igice cya mbere (First inning) cyarangiye u Butaliyani bushyizeho amanota 123, ikipe y’igihugu y’u Rwanda isohoye abakinnyi barindwi babwo (Wickets) ibi byatumye igice cya kabiri gitangira iyi kipe isabwa amanota 125 ngo itsinde uyu mukino.

Ibi u Rwanda rwasabwaga rwabikoze muri Overs 19 n’udupira dutatu kuko bari bamaze gukuramo ikinyuranyo cyari cyashyizwemo n’u Butaliyani, rushyiraho amanota 126 mu gihe bwo bwasohoye abakinnyi bane b’u Rwanda.

Muri uyu mukino Utagushimaninde Fanny w’u Rwanda niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino aho yakoze amanota 36 n’udupira 30.

U Rwanda rwatsinze uyu mukino nyuma y’uko rwari rwatsinze Vanuatu ku kinyuranyo cy’amanota atatu ku wa 26 Mata 2026, aho muri uyu mukino Merveille Uwase w’u Rwanda ariwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino kuko yakoze amanota 60 n’udupira 43.

Iyi mikino irakomeza kuri uyu wa Kabiri, aho ku isaha ya Saa Tatu za mu gitondo u Rwanda rurakina n’ikipe y’igihugu ya Nepal, aho imikino yose iri kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket ya Gahanga.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *