Umunya-Kenya Faith Kipyegon yongeye kwandika amateka akomeye, aho yegukanye finale ya metero 1 500 muri Shampiyona y’Isi y’imikino ngororamubiri yaberaga i Tokyo mu Buyapani.
Iyi ntsinzi yamuhesheje umudali we wa gatanu wa zahabu mu mikino y’Isi, ariko ari na wo wa kane mu isiganwa rya 1 500 m, akaba umubyeyi w’umukobwa w’imyaka 7.
Kipyegon yasoje isiganwa mu minota 3:52.15 ku mugoroba wo ku wa kabiri, arusha umunya-Kenya mugenzi we Dorcus Ewoi hafi amasegonda atatu. Ibi byatumye yegerana n’icyamamare cyo mu gihugu cya Maroc, Hicham El Guerrouj, ari bo bombi gusa bamaze kwegukana ibikombe bine by’isi muri 1 500 m.
Mu myaka ibiri gusa ishize, nubwo atitabiriye amarushanwa yo mu gihe cy’imbeho (hiver), Kipyegon yabashije kwegukana imidali itanu y’isi mu mikino itandukanye.
Urugendo rwe rw’ubudahangarwa rwatangiye akiri mutoya mu mwaka 2011, afite imyaka 17 aho yabaye umukinyi wa mbere ku isi mu gusiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abakiri bato (cross-country junior), ari nabwo yegukanaga igikombe cya mbere yambaye ibirenge


