Ku nshuro yacyo ya Kabiri igitaramo ngaruka kwezi kizwi nk’Inzu y’Ibitabo Summit gitegurwa n’Umunyamakuru ukunzwe cyane haba kuri Radio no kumbuga nkorambaga nka youyube Dushiminana Jean De Dieu uzwi nka Dashim kuri iyi nshuro cyatumiwe n’Umusizi Murekatete n’Umunyamakuru ndetse akaba n’umunyarwenya Ben Ngaji nkuko twabitanfarihe na Dashim utegura icyo gitaramo .
Dashim mu kiganiro kigufi yahaye umunyamakuru wa KIGALIHIT yamubwiye ubusanzwe iki gitaramo kiba kigamije gufasha Abakunda gusoma no kwiyungura ubumneyi kugira aho bahurira bakaganira ndetse bakanagirana izindi nama .
Yagize ati “ Kuko mubizi igi gitaramo gihuriramo abantu b’Inzego zose abakuru ndetse n’abato niyo mpmavu bahisemo ko kuri iyi nshuro yifuuje ko umusizi Murekatete na Ben Ngaji aribo bazasusurutsa abazitabira Inzu y’Ibitabo Summit kubera bakora ibihangano bigamije guhindura imitekerereze y’abantu.
Dashim yakomeje avuga ko iki gitaramo cyatekerejwe nk’uburyo bwo guha umwanya abantu bakunda ubumenyi, mu gihe abandi baba bahuriye mu bikorwa byo kwidagadura gusa.
Yagize ati: “Bidasubirwaho twatangije igitaramo ngaruka kwezi kigamije ubumenyi kitwa ‘Inzu y’Ibitabo Summit’. Mu gihe abandi bahura bagiye guceza, kubyina, guseka n’ibindi, twahisemo gufasha abakunda gusoma ibitabo, abakunda ubumenyi nabo kugira aho bahurira ngaruka kwezi bagamije kwiyungura ubumenyi.”
Dashim yakomeje avuga ko yasanze abantu benshi bakomeje gucogora bitewe n’ibirangaza by’isi, nyamara hari abakinyurwa no kongera ubwenge, bakigaburira “ibiryo by’imitekerereze” byabafasha gukira ibikomere, gutera imbere no kugira imitekerereze iboneye.
Igitaramo cya mbere cyahujwe n’insanganyamatsiko igira iti “Siko Bizahora”. Dashim akavuga ko yahisemo guha umwanya Ben Nganji na Murekatete kubera ko ubutumwa bwabo buhuje n’iyi nsanganyamatsiko.
Yasobanuye agira ati “Nka 90% by’ubutumwa Ben Nganji aririmba mu ndirimbo ze buba bugamije kwereka abantu ko ubuzima bubi ari ikintu gihindagurika. Umuntu adakwiriye guhora yihebye ahubwo akwiriye gukora impinduka zimufasha kubuvamo. Ni kimwe n’umusizi Murekatete nawe ibihangano bye bigamije impinduka nziza mu buzima.”
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo yanahujwe n’ukwezi kwahariwe kurwanya kwiyahura ku Isi, kuzirikanwa buri mwaka kuva ku wa 10 Nzeri kugeza ku wa 10 Ukwakira.
Dashim ati “Rimwe na rimwe abantu bafata ibyemezo bihoraho hejuru y’ibibazo by’igihe gito, bikarangira bicuza. Twahisemo iyi nsanganyamatsiko kugira ngo dushimangire ko impinduka z’ubuzima zidakwiriye kuduhuma amaso ngo dufate ibyemezo bya burundu, cyane cyane tuyobowe n’amarangamutima mabi. Kwiyahura ni umwanzuro uhoraho, ariko ukunze guterwa n’amarangamutima y’igihe gito. Tugomba kumenya ko atariko bizahora, ibihe byose bihindagurika.”
Uretse Ben Nganji na Murekatete, iki gitaramo bazaganirizwa n’abigisha n’abahanga batandukanye bazwiho kugeza ku bantu inyigisho zishingiye ku mpinduka z’ubuzima. Barimo Umuhinde uzwi mu kuvugira mu ruhame, Venkat Gudipati, Muganga Rutangarwamaboko, Prof. Malonga Pacific, Dr. Francis Habumugisha, Coach Biseruka Abdulkalim, Ev. Benurugo Clementine, Coach Emmanuel Manirarora, n’abandi.
Iki gitaramo kibaye icya kabiri mu ruhererekane rw’ibi bitaramo, kuko icya mbere bagikoze mu mpera za Kanama 2025 kuri Saint- Paul mu Mujyi wa Kigali. Abazitabira iki gitaramo bazahurira mu rugendo rwo kongera ubumenyi, gusangira ubunararibonye no gushimangira ko “Siko Bizahora”.





