Umuhanzikazi Butera Knowless yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo we, Ishimwe Clement amubwira amagambo meza y’urukundo kandi amwifuriza ibyiza gusa.
Yagize ati: “Isabukuru nziza ku mugabo umfata ukuboko mu bihe byose by’ubuzima. Uzi imbaraga zange, inenge zange, inzozi zange, ubwoba bwange, ariko agakomeza kumpitamo buri munsi.
“Ishimwe Clement warakoze ku bw’urukundo, ibyishimo n’urwibutso twubakanye. Mu byiza n’ibibi, nta wundi nakwifuza kugira iruhande rwange.
“Ubuzima ni bwiza kandi bufite igisobanuro kuko uburimo.
Ubuzima burambye, imigisha myinshi, ibyishimo byinshi n’ibindi byinshi cyane.”
Facebook Comments Box
