Tity  Brown yatewe ubwoba n’amagambo ya yavuzwe na Miss  Vanessa bimutera  kwibaza byinshi

5 0

Umubyinnyi w’umunyarwanda, Titi Brown yavuze ko yibaza ko yabaye aretse gutekereza gushaka kuko atizeye ko hari urukundo n’amahoro bikiba mu ngo.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ni nyuma y’ubutumwa bwa Miss Uwase Raissa Vanessa wari umaze kuvuga ko abagabo ari inyamaswa, abakobwa bakwiye kwigishwa kurwana bakirinda izo nyamanswa.

Mu butumwa bwa Titi Brown yagize ati “Tutabeshyanye ni iki kirimo kuba mu ngo muri iyi minsi, bintera ubwoba cyane. Uburibwe, ubugambanyi, abantu bucece barimo kuririra inyuma y’amarido, Yezu wee! Ntibyoroshye.”

Yakomeje avuga ko yatangiye kugira ubwoba bwo kuba yashaka rero agiye kuba abiretse.

Ati “Rimwe na rimwe nibaza niba hari amahoro, urukundo bikiba mu ngo. Reka mbe nitonze gato mbere yo gutekereza gushaka.”

Yahise akomeza avuga ko byakomeye niba bigeze aho batekereje ko bakwiye kwigisha abakobwa kurwana.

Ati “Ibaze niba batangiye gusaba ko ababyeyi batangira kwigisha abana babo b’abakobwa karate kugira ngo bakore ubukwe biteguye.”

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *