Menya ibyo uwifuza kujya mu nzego zibanze agomba kuba yujuje ngo atorwe

9 0

Mu gihugu hose, hateganyijwe amatora y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage ndetse n’ab’inama z’igihugu, bazayobora mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.

Aya matora azatangirira ku rwego rw’umudugudu, ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026, hakurikireho ayo mu kagari ku wa 31 Ukwakira 2026.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ivuga ko aya matora yo mu mudugudu no ku kagari akorwa mu buryo butaziguye n’abaturage bose bemerewe gutora.

Abantu batanu nib o bazatorwa muri Komite Nyobozi y’Umudugudu.  Abo ni Umukuru w’Umudugudu; Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage n’imbonezamubano; ushinzwe umutekano, abinjira n’abasohoka mu mudugudu; ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’abaturage; ndetse n’ushinzwe iterambere.

NEC igaragaza ko hari ibisabwa kugira ngo umuntu atorerwe kujya muri Komite Nyobozi y’Umudugudu n’Akagari kandi biri mu itegeko.

Harimo kuba ari inyangamugayo, kuba ari umunyarwanda, kuba afite imyaka y’amavuko kuva kuri 21 kuzamura, akaba yarize nibura amashuri 6 abanza kandi akaba atuye cyangwa afite ibikorwa mu mudugudu cyangwa akagari ashaka gutorerwamo.

Ni mu gihe ku batorerwa kujya mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko bo bagombwa kuba bari hagati y’imyaka 18 na 30. Icyakora, abanyehsuri bo bemererwa kuba bafite kuva mu myaka 16 kuzamura, ariko batarengeje 30.

Ku Rwego rw’akagari, Umurenge, n’Akarere

Tariki 31 Ukwakira 2026 nibwo hazaba amatora yo ku rwego rw’akagari.

Ku Kagari, hazatorwa Abajyanama b’abagore (byibura 30%) bagize Inama Njyanama y’Akagari, Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, Abakandida babiri (2) b’abagore batorwamo Abajyanama b’abagore (byibura 30%) bagize Inama Njyanama y’Umurenge, Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akagari, Abagize Komite Nyobozi y’Inzego z’Igihugu ku rwego rw’Akagari.

Amatora yo ku rwego rw’Umurenge yo, azaba tariki 07 Ugushyingo, 2026.

Hazatorwa Komite Nyobozi z’lnama z’lgihugu ku rwego rw’Umurenge, Abajyanama b’Abagore bangana nibura na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umurenge, n’abagize Biro y’lnama Njyanama y’Umurenge.

Mi mu gihe amatora yo ku rwego rw’akarere yo ateganyijwe kuva tariki 14 kugeza 24 Ugushyingo 2026.

Tarik 14 hazaba amatora y’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’lgihugu ku rwego rw’Akarere, kuri 17 Ugushyingo habe ay’Abajyanama batanu b’Abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere.

Tariki 21 Ugushyingo, hazaba amatora y’Abajyanama rusange umunani, ku wa 24 Ugushyingo habe ay’abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere n’ay’abagize Komite Nyobozi y’Akarere.

Abo ni Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ishimangira ko imyiteguro y’amatora yarangiye mu gihe abaturage bo bavuga ko biteguye kwihitiramo abayobozi bababereye, bashyira imbere inyungu zabo n’iz’igihugu.

NEC iteganya ko inzego zose zizaba zuzuye bitarenze ku wa 15 Ukuboza 2026, mu gihe raporo ya nyuma ku migendekere y’amatora igomba kuba yatangajwe bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Aimable Karasira yakatiwe gufungwa imyaka 5

Posted by - September 30, 2025 0
Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwahamije Uzaramba Karasira Aimable icyaha cyo gukurura…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *