Abantu 64 baguye mu mpanuka ya gari ya moshi muri Espagne

7 0

Nibura abantu 64 bamaze kwitaba Imana nyuma y’uko gari ya moshi ebyiri zitwara abagenzi ku muvuduko mwinshi zizei  na metro  zagonganiye mu gihugu cya Espagne, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’agace ka Urda, mu ntara ya Toledo, mu karere ka Castilla-La Mancha, mu gace ko hagati mu gihugu.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko gari ya moshi imwe yo muri sosiyete ya Leta ya Renfe yagonganye n’indi ya sosiyete yigenga ya Iryo, zombi zari zerekeje i Seville ziturutse i Madrid.

Raporo za mbere zigaragaza ko gari ya moshi ya Iryo yari yahagaze, indi ikayigonga inyuma, bigatuma bimwe mu bice  birimo abantu biva  ku murongo wa gari ya moshi.

Abantu babarirwa mu magana bari muri izo gari ya moshi zombi, kandi ibikorwa byo gutabara no gushakisha abandi baba bakiri mu kaga byarakomeje.

Abayobozi bo mu karere ka Castilla-La Mancha batangaje ko abantu barenga 100 bakomeretse, bamwe muri bo bakaba bari bakeneye kujyanwa mu bitaro.

Inzego z’ubutabazi, abapolisi n’abaganga bageze ahabereye impanuka kugira ngo batabare abari mu kaga kandi bafashe abakomeretse.

Kugeza ubu, impamvu nyayo yateye iyi mpanuka iracyakorwaho iperereza. Imodoka za gari ya moshi zaturutse mu masosiyete abiri yavuzwe zari zanagize uruhare mu yindi mpanuka ikomeye yabereye muri Espagne muri Mutarama 2026, yahitanye abantu 46.

Iyi mpanuka yongeye guteza impungenge ku mutekano w’ubwikorezi bwa gari ya moshi muri Espagne, mu gihe ibikorwa byo gutabara no kumenya neza icyabaye bikomeje.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *