Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yamuritse igitabo gishya kivuga ku mpinduka zikenewe mu burezi bw’u Rwanda

6 0

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yamuritse ku mugaragaro igitabo cye gishya yise “Uburezi ntibukeneye ireme”, agaragazamo ibitekerezo  byimbitse ku miterere y’uburezi bw’u Rwanda n’impinduka abona ko zikenewe kugira ngo burusheho gutanga umusaruro.

Muri iki gitabo, Apôtre Mutabazi agaragaza ko ikibazo cy’uburezi kidakwiye kureberwa gusa ku ireme ry’amasomo atangwa mu mashuri, ahubwo ko hakwiye no kwibandwa ku buryo abanyeshuri batozwamo gutekereza, kwihangira imirimo no kwigira.

Ashimangira ko uburezi bukwiye kurenga ku gutanga ubumenyi bushingiye ku masomo yo mu ishuri gusa, ahubwo bukwiye gufasha abanyeshuri kugira ubushobozi bwo kwishakira ibisubizo by’ibibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.

Kimwe mu bitekerezo by’ingenzi agarukaho ni gahunda yo kwiyigisha (Self-Education), aho umuntu agira ubushake bwo gukomeza gushaka ubumenyi, gukora ubushakashatsi no kwagura ubushobozi bwe atagombye gutegereza gusa ibyo yigishijwe n’umwarimu cyangwa ibiri muri gahunda y’amasomo.

Mu gitabo cye, anagaruka ku mpinduka zishobora gukorwa muri gahunda y’amasomo yigishwa mu mashuri, asaba ko hashyirwa imbaraga mu buryo bwo gufasha abanyeshuri gukoresha ubumenyi bahabwa mu guhanga ibisubizo bishya no guhangana n’ibibazo byugarije sosiyete.

Anagaragaza kandi uruhare rukomeye rw’abarimu mu kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri, aho umwarimu atakwiye kugarukira ku gutanga amasomo gusa, ahubwo akwiye no kuba umuyobozi, umujyanama n’ufasha abanyeshuri kuvumbura impano n’ubushobozi bifitemo.

Ikindi cy’ingenzi iki gitabo cyibandaho ni uguteza imbere umuco wo kwihangira imirimo, hagamijwe gufasha urubyiruko kuva mu bitekerezo byo gushaka akazi gusa, rukagira ubushobozi bwo gutekereza ku mishinga mishya, guhanga imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice asanga uburezi bukwiye kugira uruhare mu gutegura abantu bashobora gukemura ibibazo biri mu gihugu, aho kuba uburyo bwo gutanga impamyabumenyi gusa.

Igitabo “Uburezi ntibukeneye ireme” kije mu gihe uburezi bukomeje gufatwa nk’imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu kongerera urubyiruko ubumenyi, ubushobozi n’uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’isi y’iki gihe.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *