Filime nyarwanda What a Day yakozwe na Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Papa Sava, yatoranyijwe kugira ngo izerekanwe mu iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema L’Afrique Fait Son Cinéma, rizabera i Paris mu Bufaransa.
Kwerekanwa kw’iyi filime n’ intambwe ikomeye ku mushinga wa sinema nyarwanda, kuko iyi filime igiye kubona amahirwe yo kugera ku bantu bakurikira sinema baturuka mu bice bitandukanye by’isi, ndetse ikaba izaba ihagarariye imwe mu nkuru zakozwe n’abanyamwuga b’Abanyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.
What a Day ni filime y’iminota 87 iri mu bwoko bwa drama-thriller, ikaba yarakozwe na Zacu Entertainment. Niyitegeka Gratien ni we wayanditse aranayiyobora afatanyije na Deny Iriniga, wanagize uruhare mu kuyandika no kuba umuyobozi wungirije wayo.
Muri iyi filime, Papa Sava agaragara mu mwanya w’umukinnyi w’ingenzi, aho akina ari Motari Egide, umushoferi wa moto utwara abagenzi.
Inkuru ya filime itangira igihe Motari Egide afashe icyemezo cyo kwiba igikapu cy’umugenzi yari atwaye.
Iki gikorwa gisa nk’aho ari icy’akanya gato kimushyira mu ruhererekane rw’ibibazo n’ibintu biteye impungenge, bigahindura icyerekezo cy’ubuzima bwe.
Iyi nkuru ikomatanya ibihe by’amakuba, amatsiko n’ubuzima busanzwe bw’abantu, bigatuma abayireba bakomeza kwibaza uko ibibazo bya Motari Egide birangira.
Filime What a Day ntabwo ari nshya gusa iri gutegurwa yamaze no guhura n’abayirebye bwa mbere mu Rwanda.
Ku wa 30 Mutarama 2026, iyi filime yerekanwe bwa mbere muri Mundi Center, mu gikorwa cyari gifite umwihariko kuko cyabaye mu gihe Papa Sava yari arimo kwizihiza imyaka 30 amaze mu buhanzi.
Ni igikorwa cyahuje kwizihiza urugendo rwe mu buhanzi no kumurika umusaruro mushya yagezeho nk’umwanditsi ndetse n’umuyobozi wa filime, nyuma y’imyaka myinshi azwi cyane nk’umukinnyi.
Mu kumurika iyi filime Papa Sava yagaragaje indi sura y’urugendo rwe mu myidagaduro, aho atagarukiye ku gukina gusa ahubwo yatangiye no kugira uruhare mu kwandika no kuyobora ibikorwa bya sinema.
Gutoranywa kwa What a Day muri L’Afrique Fait Son Cinéma ni indi ntambwe mu rugendo rw’iyi filime rwo kwagura abafana no kugera ku isoko mpuzamahanga.
Iri serukiramuco rizaba ribaye ku nshuro ya 8, rikazabera muri EICAR Paris kuva ku wa 5 kugeza ku wa 14 Ugushyingo 2026.
Iri serukiramuco ryibanda ku guteza imbere sinema zo muri Afurika, Karayibe ndetse n’abakora sinema bo muri diaspora.
Ritanga kandi umwanya ku bakora filime kugira ngo ibikorwa byabo bihure n’abakunzi ba sinema, abanyamwuga, abatunganya filime n’abandi bafite uruhare mu nganda ndangamuco.
Muri iri serukiramuco, filime zatoranyijwe zishobora guhatanira ibihembo bya Ubuntu Awards, bigamije guha agaciro ibikorwa by’indashyikirwa muri sinema nyafurika n’izindi zifitanye isano na Afurika.
Igishimishije kuri iri serukiramuco ni uko What a Day atari yo filime nyarwanda yonyine yatoranyijwe kuko harimo na filime
Ibyahishuwe (The Chapters) yayobowe na Roger Niyoyita, na yo iri mu zatoranyijwe mu rwego rw’iri serukiramuco rya 2026.
Ibi bivuze ko sinema nyarwanda izaba ifite amahirwe yo kugaragaza inkuru n’ubushobozi bw’abakora filime b’Abanyarwanda imbere y’abitabira iri serukiramuco i Paris.
Gutoranywa kwa What a Day i Paris bije nyuma y’undi mwanya iyi filime yabonye ku rwego mpuzamahanga.
Iyi filime yanatoranyijwe mu Silicon Valley African Film Festival 2026, izabera i San Jose muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa 8 kugeza ku wa 11 Ukwakira 2026.
Bityo, mu mezi ari imbere, What a Day izaba ifite amahirwe yo kugera ku bakunzi ba sinema ku migabane ibiri, muri Amerika no mu Burayi.
Ibi bishobora gufasha filime nyarwanda kubona ababumva bashya, ndetse bikaba n’umwanya wo kumenyekanisha impano z’Abanyarwanda bakora muri sinema.
Kuri sinema nyarwanda n’ intambwe nk’iyi ifite ubusobanuro burenze kuba filime imwe yatoranyijwe mu iserukiramuco ryo hanze
Kuba ibikorwa bikorerwa mu Rwanda bitangiye kwinjira mu maserukiramuco mpuzamahanga bishobora gufasha abahanzi n’abakora filime kubona amahirwe yo guhura n’abandi banyamwuga, kwagura imikoranire ndetse no kumenyekanisha inkuru nyarwanda hanze y’igihugu.
Ku ruhande rwa Papa Sava na Zacu Entertainment, iyi ni intambwe ikomeza urugendo rwo gukora filime zishobora kugera ku isoko mpuzamahanga.
Mu gihe What a Day iri gutangira urugendo mu maserukiramuco mpuzamahanga, Papa Sava na we arakomeza gutegura indi mishinga.
Mu yindi mishinga ye harimo filime y’uruhererekane yise Ibishoboka byose, iteganyijwe kunyuzwa kuri Zacu TV.
Ibi bigaragaza ko urugendo rwa Papa Sava mu buhanzi rukomeje kwaguka, kuva ku gukina filime no gusetsa, kugera ku kwandika, kuyobora no gutunganya ibikorwa bya sinema.

