Irushanwa rya Rwanda Next Super Star rigiye kugaragaza impano nshya

3 0

Abanyempano 50 batoranyijwe mu barenga 100 bitabiriye amajonjora ya mbere ya Rwanda Next Super Star 2026, irushanwa rishya rigamije kuvumbura, guteza imbere no kubaka abahanzi bashya bafite ubushobozi bwo guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Ku wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2026, muri Play Hotel i Remera mu Mujyi wa Kigali ubuyobozi bw irushanwa rya Rwanda Next Super Star 2026 bwatangaje byinshi kuri iri rushanwa

Abategura iri rushanwa barangajwe imbere na Bahati Makaca bavuga ko intego yabo itari ugushaka gusa umuntu uzatwara igihembo, ahubwo ari ukubaka urubuga ruzafasha impano nshya kumenya uko umuziki ukorwa nk’umwuga, kubaka izina, gukorana n’abahanga no kubona amahirwe yo gukomeza umwuga nyuma y’irushanwa.

Mbere y’uko icyiciro cya mbere gitangira, abanyempano barenga 100 bari bamaze kwiyandikisha.
Ku itariki ya 13 Kanama 2026, habaye icyiciro cya mbere Pre-Selection cyabereye i Copenhagen Lounge mu Kicukiro, aho abanyempano bahawe umwanya wo kwerekana ubushobozi bwabo imbere y’Akanama Nkemurampaka.
Nyuma y’irushanwa ry’ibanze, hatoranyijwe abanyempano 50 bakomeje mu rugendo rwo guhatanira kuba Rwanda Next Super Star 2026.

Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abarimo umuhanzi Mico The Best, Bahati Makaca ndetse na Producer Iyzo Pro, abantu bafite ubunararibonye mu ngeri zitandukanye z’umuziki nyarwanda.

Abazahatana muri iro rushanwa bazahabwa amahirwe yo kwiga no kunoza ubumenyi bwabo mu bijyanye no kuririmba neza , kwitwara neza ku rubyibiro ndetse  gusubiramo indirimbo neza  , kwandika indirimbo , gufata amajwi , music business, branding, social media, media training na public speaking.

Intego ni ugutuma umuhanzi utangira ari impano itaramenyekana agira ubumenyi n’imyitwarire bimufasha kubaka umwuga urambye.

Muri iki cyiciro gikurikiraho, abafana n’abakunzi b’umuziki bazagira uruhare rukomeye mu rugendo rw’abahatana.
Gutora kuri murandasi aho  byatangiye  ku wa 1 Nzeri 2026 saa sita z’ijoro bikazarangira ku wa 10 Ukwakira 2026 saa nabwo saa sita z,ijoro

Muri iki cyiciro, amajwi y’abaturage cyangwa abafana azagira 40%, mu gihe Akanama Nkemurampaka kazagira 60% by’amanota azashingirwaho mu guhitamo abazakomereza mu byiciro bikurikiraho.

Icyiciro cyo guhitamo abazakomeza  kizatangira mu Ukwakira 2026 hateganyijwe ibitaramo bine bizatangirana n’Ukwakira bikazarangira ku wa 1 Ugushyingo 2026.

Ibi bitaramo bizajya bibera muri Play Hotel, aho abahatana bazajya berekana ubushobozi bwabo imbere y’abakunzi b’umuziki, akanama nkemurampaka ndetse n’abatumirwa.

Nyuma y’iki cyiciro, hazakurikiraho Bootcamp izatangira ku wa 15 Ugushyingo 2026.

Muri iyi Bootcamp, abazaba bakomeje bazahabwa amahugurwa yihariye azabafasha kunoza ubuhanga bwabo no kwitegura umwuga w’umuziki.

Nyuma ya Bootcamp, hazatangira ibitaramo by’imbona nkubone , aho abanyempano bazajya bahabwa umwanya wo kuririmba  no kwerekana impano zabo imbere y’abafana, abanyamuziki, itangazamakuru, abaterankunga n’abandi bafatanyabikorwa.

Ibitaramo by’imbona nkubone  biteganyijwe hagati mu Ugushyingo n’Ukuboza 2026, ari na bwo hazaba Umunsi nyamukuru aho hazamenyekana iryo rushanwa .

Ku munsi wa nyuma  abazaba bageze ku musozo w’irushanwa bazerekana ubushobozi bwabo bwa nyuma, mbere y’uko amajwi n’amanota bibarwa hakamenyekana uzegukana ikamba rya Rwanda Next Super Star 2026.

Uzegukana Rwanda Next Super Star 2026 azahabwa igihembo nyamukuru cya 4,000,000 Frw, ndetse ahabwe n’amasezerano ya management azamara umwaka umwe.

Uwa kabiri azahabwa 2,000,000 Frw, mu gihe uwa gatatu azahabwa 1,000,000 Frw.
Ariko ibihembo ntibigarukira ku mafaranga gusa. Abazaba bageze kure mu irushanwa bazahabwa amahirwe yo gukorana indirimbo yihariye ya Rwanda Next Super Star 2026, izitabirwa n’abazaba bageze Top 10, ndetse banahabwe ubujyanama n’amahirwe yo guhuzwa n’abantu batandukanye bakorera mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.
Abategura Rwanda Next Super Star 2026 bavuga ko icy’ingenzi atari ukumenya gusa uwatsinze irushanwa, ahubwo ari ukureba uko impano z’abitabiriye zakomeza kubyazwa umusaruro nyuma y’irushanwa.

Muri rusange, Rwanda Next Super Star 2026 ishaka guhindura imyumvire y’uko amarushanwa y’impano arangirira ku gutanga igihembo, ahubwo igashyira imbere kuvumbura impano, kuzitoza, kuzimenyekanisha no kuzifasha kubaka umwuga urambye.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *