Minisitiri ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yagize icyo avuga ku byabaye mu myigaragambyo yateguwe n’Ihuriro ry’Amashyaka n’Imitwe ya Politiki rizwi nka Coalition Article 64 (C64), yabaye ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026.
Iyi myigaragambyo yabereye mu mijyi itandukanye ya RDC, ikaba yari igamije kwamagana umushinga uwo ari wo wose wo guhindura Itegeko Nshinga ry’igihugu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuje inzego za Leta n’abanyamakuru, Patrick Muyaya yagarutse ku bibazo byagaragaye mbere ndetse no mu gihe cy’imyigaragambyo, by’umwihariko ku butumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Muyaya yavuze ko hari inyandiko z’impimbano zakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, zirimo ubutumwa bwasabaga ababyeyi kutohereza abana babo ku mashuri mu gihe cy’imyigaragambyo.
Yagize ati: “Mwese mwabonye izi nyandiko z’impimbano zakwirakwiye ejo, zivuga ko abana batagombaga kujya ku ishuri.”
Minisitiri Muyaya yavuze ko ubwo butumwa bwari bugamije gutera ubwoba ababyeyi no kubatera impungenge ku mutekano w’abana babo.
Yagize ati ubwo butumwa bwari bugamije “kubiba ubwoba mu mitwe y’ababyeyi.”
Mu ijambo rye, Patrick Muyaya yanenze uburyo bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakoresha mu bikorwa bya politiki, avuga ko hari abagerageza gukoresha uburyo yagereranyije n’ubwo ashinja u Rwanda na M23.
Ati: “Ntekereza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batagomba kwigana uburyo bwa se n’umwana, ari bo Rwanda na M23, bazwiho gukoresha amayeri yo kuyobya abantu no gukwirakwiza ibinyoma.”
Aya magambo ya Muyaya yayatangaje mu gihe imyigaragambyo ya C64 yakurikiranywe mu buryo butandukanye mu mijyi itandukanye ya RDC.
Ihuriro C64 ryari ryateguye imyigaragambyo mu rwego rwo kwamagana igitekerezo icyo ari cyo cyose cyo guhindura Itegeko Nshinga, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kugaragaza impungenge ku bijyanye n’icyerekezo cya politiki y’igihugu.
I Kinshasa, umurwa mukuru wa RDC, abayoboke b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bateraniye ahantu hatandukanye, harimo ahazwi nka Échangeur de Limete ndetse na Bandalungwa.
Mu yindi mijyi, harimo Matadi, Lubumbashi, Kananga na Kisangani, ibikorwa byo guterana byabujijwe cyangwa bitandukanywa n’inzego z’umutekano.
Muri Kananga, polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abari bateranye, ndetse bamwe muri bo barafatwa.
Mu murwa mukuru Kinshasa na ho habaye imvururu hagati y’abitabiriye imyigaragambyo n’abantu bavugwaga ko bari abo mu mutwe wa Force du Progrès, ufitanye isano n’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri RDC.
Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo gutandukanya impande zari ziri guhangana no gukumira ko imvururu zikomeza.
Ibi byabaye nyuma y’uko imyigaragambyo ya C64 yari imaze guteza impaka zikomeye mu gihugu, cyane cyane ku bijyanye n’uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo no ku buryo inzego z’umutekano zayitwayemo.
Ku bijyanye n’uko imyigaragambyo yagenze, Patrick Muyaya yatangaje ko inzego zibishinzwe zizakora raporo isobanura ibyabaye.
Umuvugizi wa Guverinoma kandi yashimye ibyo yise “ubunyamwuga bwa Polisi”, avuga ko inzego z’umutekano zagize uruhare mu guhangana n’ibyo yagaragaje nk’ubushotoranyi bwabaye mu gihe cy’imyigaragambyo.
Raporo iteganyijwe ni yo ishobora gutanga ibisobanuro birambuye ku byabaye, ku mubare w’abafashwe ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano byagaragaye mu mijyi itandukanye.
Mu gusoza, Patrick Muyaya yahamagariye abayobozi n’abagize amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi kwitabira inzira y’ibiganiro by’igihugu yatangijwe na Perezida Félix Tshisekedi.
Muyaya yavuze ko kuba mu gihugu hari demokarasi bitanga uburenganzira bwo kunenga no kurwanya ibikorwa bya Leta, ariko ko ibyo bitagomba kuvamo amacakubiri abangamira igihugu.
Yagize ati: “Demokarasi iduha uburenganzira bwo kutavuga rumwe, ariko igihugu kitubuza kwicamo ibice.”
Ibi biganiro, nk’uko Muyaya yabivuze, bishobora kuba inzira yo gushakira umuti impaka za politiki zikomeje kugaragara muri RDC, cyane cyane ku bijyanye n’Itegeko Nshinga, imiyoborere y’igihugu ndetse n’uruhare rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ku rundi ruhande, imyigaragambyo ya C64 n’ibyayikurikiye byongeye kuzamura impaka ku miterere y’umwuka wa politiki muri RDC, mu gihe impande zitandukanye zikomeje kugira ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ndetse n’icyerekezo cya politiki y’igihugu.
