Sun City Hotel yashize igorora abatemberera i Kirehe

9 0

Uri i Kirehe cyangwa uteganya kuhagera? Ushaka ahantu heza ho kuruhukira, gucumbika, gusangira, gukorera inama cyangwa kwakirira ibirori nakurangira  Kirehe Sun city  Hotel

Kirehe Sun City Hotel, iherereye i Nyakarambi mu Karere ka Kirehe, ni hamwe mu hantu hezaa ushobora kwerekeza ushaka serivisi z’ubwakirizi mu gihe  watembereye  mu ntara y’iburasirazuba kuko  ni ahantu hatuje kandi horohereza abashyitsi kwishimira ibyiza bigize  iyo  ntara .

Umunyamakuru wacu ubwo yari mu rugendo mu karere ka Kirehe yagize amahirwe yo  kuruhukira kuri Sun City hotel yakiranwa ubwuzu mu minsi  yahamaze  yishimiye serivise nziza  yahawe kuva ku munsi yahageze kugera asoje urugendo rwe rwa rwa mujyanye mu nkambi ya Mahama , nyuma yo  kuhava yanze kwihererana ibyiza bya Kirehe Sun City Hotel ahitamo kuratira abatemberera muri ko gace  kuzatemberera  maze bakibonera uko imaze kuba ubukombe mu ntara y’Iburasirazuba

Mu kiganiro n’umwe mu bayobozi muri  Kirehe Sun City Hotel yadusangije amateka ya Sun City hotel kugeza igeze ku rwego rwa Hotel y’inyenyeri ikomeye muri kirehe

Yagize ati “Sun City  yatangiye mu mwaka wa 2008 ari akabari gasanzwe ikomeza kugeza ikura kugeza ubwo baje kuyindura Motel kubera ikibazo  cy’uko abantu batemberaga mu karere ka Kirehe bakundaga kubura aho barara ndetse  naho bakorera  inama nibwo bongeyemo amasalle y’Inama n’ibyumba byinshi , ndetse ubusitani  bwo kwa kriramo ibirori  bitandukanye kugeza ubwo  yaje kwanguka  ihinduka hotel nini itanga serivise  zose  za hotel yo kwakira abantu benshi ku buryo  ubu babashaka kwakira ba mukerarugendo,abafite Inama z’abantu benshi ,ubukwe  ni bindi birori bikeneye  serivise zose za hotel .

Kugeza ubu Kirehe  Sun City Hotel itanga serivise  zikurikira  uuntu we yifuza 

1.Amacumbi Meza :Nyuma y’urugendo cyangwa umunsi w’akazi, Kirehe Sun City Hotel iguha aho ushobora kuruhukira no kurara mu byumba  byisa bifite ibikenerwa byose ‘igitanda cyiza ,Ubwogero,Televiziyo na Internet ya Wifi y’ubunti

2.Restaurant :Ku bifuza gufata amafunguro yateguwe n’abatetsi ba bahanga bafite restaurant yakira abashyitsi bifuza gusangira no kumara igihe bishimye.

3.Bar : ku bantu  basohokanye  ari benshi  bashaka kwica  inyota  no kuruhukira  usabana n’inshuti zawe  Bar ya Kirehe Sun City Hotel ni hamwe mu ho wabikorera kuko bagira amoko yose y’ibiyobwa bifutse bigera abakiliya babo ku nyota

4. Salle yo kwakira abantu :Waba utegura inama, ibirori by’umuryango, kwakira abashyitsi cyangwa ikindi gikorwa cyihariye, Kirehe Sun City Hotel ifite ahantu hagenewe kwakirira ibikorwa bitandukanye ufite

5.Ubusitani n’ahantu ho kuruhukira
Sun City Hotel ifite  ubusitani bunini ushobora kwicaranamo n’inshuti zawe musangira  ndetse wanategururamo ibirori by’abantu benshi nk’Ubukwe .Imibatizo ni binndi byinshi abantu bifuza kwicara mu busitani bifuza

6.Parking : Abantu bagana Sun City Hotel bafite  ibiyanbiziga byabo baba ari abahamara igihe gito cyangwa abaharara  babafitiye pariking  nini cyane ijyamo imodoka nyinshi  kandi ifite umutekano usesuye

Sun City Hotel iherereye ku muhanda munini  uva Ngoma ugana ku mupaka  wa Rusumo  mu murenge wa Nyakarambi mu karere ka  Kirehe

,

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *