Major X agarukanye indi shusho mu ndirimbo Vibes Mpagaze (Video)

127 0

Umuraperi  Ndayishimiye Steven wameneyekanye nka  Major mu itsinda rya  Flat Papers ryakunzwe cyane mu Rwanda mu myaka yashize yagarukanye imbaga nyinshi  mu  ndirimbo ye  Nshya yise Vibes Mpagaze izasohoka  muri EP  ye

Uyu  muraperi  usigaye utuye muri Mozambique  aho yagiye gukomereza ibikorwa  bisanzwe akaba ari naho ari gukorera Umuziki  we  muri iyi  minsi .

Mu kiganiro  n’umunyamakuru wacu  yamuhishuriye byinshi kuri gahunda ze  mu muziki aho  yamubwiye ko nubwo  atari mu Rwanda ari kwitegura  ibintu byinshi birimo  gushyira hanze EP nshya ndetse no kumurika Alubumu .

Yagize  “ sinicaye  ubusa muri iyi minsi  nkuko nabikubwiye namaze gushyira hanze indirimbo yanjye nshya nise “ Vibes Mpagaze akab ari nayo nitiriye  EP yanjye nshya  nzasohora vuba cyane  uretse iyo ndi no ku musozo wa alubumu yanjye nifuza kuzamurikira I Kigali  mu minsi  ya Vuba

Yakomeje avuga  ko  nubwo  yatangiye guhsyira hanze zimwe mu ndirimbo zigize EP yanjye hari ni zindi nynshi ndi gukorna naba producer bo mu Rwanda ndetse  n’Abahanzi bakomeye mwamenye mu njyana ya Hip Hop nka Mukuru wa Ndayishimiye Berttrand muzia nka Bull Dogg  na bandi benshi muzagenda  mumenya uko indirimbo zizagenda  zisohoka

Major X yamenyekanye cyane mu itsinda rya Flat Papers, ryari riri mu yakunzwe mu muziki nyarwanda mu myaka yatambutse.

Mu gusoza Major X yasabye abakunzi be  batamuheruka gukomeza kumuba hafi ndetse no kumushyigikira mu bikorwa kuko mu minsi  ya vuba cyane azabamurikira ibikorwa byinshi amazeigihe  abahishiye .

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *