Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, bakoze siporo yo kugenda n’amaguru mu gace ka Nyarutarama Green Carpet mu Mujyi wa Kigali.
Aba Bakuru b’Ibihugu bombi bakoze iyi siporo ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, nyuma y’ibiganiro bagiranye muri Village Urugwiro ku mubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Bénin.
Amashusho yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza Kagame na Wadagni bagenda mu gace kahariwe siporo ‘Nyarutarama Green Carpet’, ahantu hagenewe abaturage gukora siporo zirimo kugenda n’amaguru, kwiruka n’indi mikino ikorerwa hanze.
Abayobozo bombi bagiye muri siporo nyuma yo kugirana ibiganiro byasize abayobozi ku mpande zombi basabwe gushyira imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byombi no gushyira imbaraga mu nzego z’ubufatanye nshya, habyazwa inyungu gahunda zihuriweho.
Nyuma y’ibi biganiro Perezida wadagni yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Wadagni yasuye ibice bitandukanye by’uru rwibutso, asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo rwiyubaka nyuma yayo.
Wadagni ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Bénin.
Ibihugu byombi bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, serivisi za Leta n’umutekano.
Mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Bénin, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano 10 y’ubufatanye, harimo ajyanye no gukumira gusoresha kabiri.
Perezida Wadagni w’imyaka 50 yatorewe kuyobora Benin ku wa 12 Mata 2026, abonye amajwi arenga 94%. Yarahiriye iyo nshingano ku wa 24 Gicurasi 2026, asimbura Patrice Talon wari usoje manda ebyiri yemererwaga n’Itegeko Nshinga.
Yatangiye manda y’imyaka irindwi nyuma y’imyaka 10 yari amaze ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu wa Benin. Si ubwa mbere Wadagni yari ageze mu Rwanda, kuko muri Nzeri 2023 yarusuye nk’intumwa yihariye y’uwari Perezida wa Benin, Patrice Talon




