Igisirikare cya Sri Lanka cyajyanye mu ndege Aba-Monk b’Aba- Buddhist mu bice by’iki gihugu byibasiwe n’amapfa, aho basengeye basaba ko imvura yagwa, ndetse banahasuka amazi y’umugisha mu rwego rwo gusaba ubufasha bw’imbaraga z’Imana.
Aba-Monk batatu bambaye imyambaro y’umuhondo bakoze amasengesho ubwo bari mu ndege ku wa Gatandatu ni mugoroba, basaba ko imana zagira icyo zikora zigahagarika amapfa akomeje kwibasira Sri Lanka.
Muri icyo gikorwa, abasirikare basutse amazi y’umugisha mu duce twari twibasiwe n’izuba.
Igisirikare cya Sri Lanka cyavuze ko abo ba-Monk batwawe n’indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Y-12..
Iri gabanuka ry’imvura ryatumye amazi mu ngomero zikoreshwa mu gutanga amashanyarazi agabanuka cyane, agera ku kigero cya 50% cy’ubushobozi bwazo.
