Ambasaderi Martin  Ngoga  yahishuye uko FDLR ari ikibazo kibangamiye u Rwanda

23 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yavuze ko u Rwanda rufata umutwe wa FDLR nk’ikibazo gikomeye cy’umutekano, ashingiye ku mateka n’ingengabitekerezo ya Jenoside by’uyu mutwe.

Ambasaderi Martin Ngoga, yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano kuri uyu wa 29 Nzeri 2026.

Amb. Ngoga yashimangiye ko kuba FDLR ari ikibazo gikomeye kibangamiye umutekano ari nayo mpamvu u Rwanda rushimangira ko ikibazo cya FDLR kigomba gukemurwa mu buryo bufatika muri gahunda y’amahoro yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, Ambasaderi Martin Ngoga yagarutse kandi no ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko ibyo bigomba kugendana n’inyandiko y’imikorere y’ibikorwa (CONOPS) n’amabwiriza y’ishyirwa mu bikorwa ryabyo (OPORD) byumvikanyweho, ashimangira ko byamaze kugena inshingano, uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, ingengabihe n’uburyo bwo kubigenzura.

Ambasaderi Ngoga yavuze ko izo nshingano zidakwiriye gusubirwamo cyangwa guhindurwa ku ruhande rumwe, gushyirwaho andi mabwiriza mashya, cyangwa gusimbuzwa amasezerano yihariye hagati ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro.

Yavuze kandi ko u Rwanda rubona ko gutegura indi gahunda itandukanye n’ibyemeranyijweho ari uburyo bwo gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe, bushobora gutuma ikibazo cy’umutekano gikomeza gukara aho kugikemura.

Ambasaderi Ngoga yashimangiye ko, ku ruhande rw’u Rwanda, inshingano yo guhagarika guha ubushobozi FDLR bigomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bufatika, bwuzuye kandi bushobora kugenzurwa.

Amasezerano ya Washington yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda mu 2025 akubiyemo, guca intege no gusenya burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ibindi bikorwa bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’akarere ndetse gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho mu gihe RDC nayo yaba yubahiriza inshingano zayo z’umutekano.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *