Ayra Starr yavuze ko yatandukana n’umukunziwe aruko abonye umukurura kurushaho

12 0

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Oyinkansola Sarah Aderibigbe, uzwi cyane ku izina rya Ayra Starr, yavuze ko yatandukana n’umukunzi we bari mu mubano ukomeye mu gihe yaba abonye undi musore amukurura kurushaho.

Ayra Starr yabivuze ubwo yasubizaga umugore wari wamubajije ikibazo cy’umubano w’urukundo, kuri gahunda y’ibiganiro yitwa “Ask Ayra Starr”, aho uyu mugore yari afite urujijo ku bijyanye no gukomeza umubano yari asanzwe arimo cyangwa gukurikira undi muntu.

Uyu muhanzikazi yavuze ko aramutse ari we uri muri icyo kibazo, yahitamo gutandukana n’umukunzi we usanzwe mbere yo gutangira undi mubano, aho gukomeza gukundana n’abantu babiri icyarimwe.

Yasobanuye ko ari ngombwa ko umuntu abanza gufata umwanya wo kwitekerezaho no kumenya neza amarangamutima ye mbere yo gufata icyemezo.

Ati: “Niba ndi mu mubano ukomeye n’umusore, hanyuma nkabona undi musore unkuruye kurushaho, natandukana n’uwo ndi kumwe aho gukundana na bombi icyarimwe. Ntabwo ntekereza ko ushobora gukunda abantu babiri icyarimwe. Ntekereza ko ukwiye gufata umwanya wo kuba wenyine kugira ngo ubashe kumenya neza icyo ushaka.”

Ibi Ayra Starr yabivuze mu rwego rwo gusubiza ikibazo cy’umufana wari wugarijwe n’ikibazo cyo guhitamo hagati y’umukunzi usanzwe n’undi muntu mushya wari watangiye kumukurura.

Ubu butumwa bwe bwibanze ku kuba umuntu akwiye gufata icyemezo gisobanutse mu gihe amarangamutima ye ahindutse, aho gukundana n’abasore babairi icyarimwe

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *