Grolia Bugie yashyize umucyo ku mashusho ye yateje impaka

23 0

Ku mbuga nkoranyambaga abantu biganjemo ab’igitsina gabo bakomeje kurakarira bikomeye umugabo wazaniye microphone Grolia Bugie, nyuma y’uko iyo yari afite yari ayirambitse hasi ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo cy’urwenya cya Comedy Store gitegurwa n’umunyarwenya Alex Muhangi.

Ubwo yari ku rubyiniro, Grolia yaciye bugufi arambika hasi microphone yari afite, atangira kubyina. Muri ako kanya nibwo haje umugabo amuzaniye indi microphone arayimuha, ajyana ya yindi yari yarambitse hasi.

Icyakora bamwe ntibishimiye ibyo uwo mugabo yakoze, aho bashimangira ko yagombaga kureka Grolia bakareba uko ayitoragura bitewe n’uburyo yari yambaye, bakavuga ko uwo mugabo yamuzaniye iyo microphone kuko yabonaga atari bushobore kuyitora hasi.

Icyakora Grolia Bugie we mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yavuze ko iyo microphone yayirambitse hasi kuko yari yapfuye bityo ko ibyo abantu bakomeje kuvuga ntaho bihuriye n’ukuri.

Ati “Icyabaye ni uko microphone yange yari yanze gukora, rero nagombaga kubyina mu gihe ngitegereje indi…”

Ntabwo ari uyu mugabo wazanye microphone barakariye gusa, kuko n’undi washyize umutwe imbere y’uwafashe aya mashusho, bakomeje kumwikoma bavuga ko yatumye batirebera uko Grolia abyina.

Facebook Comments Box

Related Post

Umusizi Rumaga yahawe umusozi wa Kiruri

Posted by - January 9, 2026 0
Umusizi Rumaga yagabiwe umusozi wa Kiruri ufatwa nk’igicumbi Umusizi  Rumaga  ugeze  kure  umushinga uri gutegura  Iserukiramuco Ngarukamwaka  ndetse  no kubaka…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *