Paruwase Katedirale ya Ruhengeri: Abakirisitu barinubira serivise bahawe kuwa 5 Mutagatifu

1182 0

Kuri uyu wa 5 taliki ya 03/04/2026, muri Kiliziya Gatolika habaye umuhimbazo wo kwibuka ububabare bwa Yezu, aho hibukwa by’umwihariko ibyabereye ku musozi wa Golgota ubwo ku isaha ya cyenda, uwiswe umwami w’abayahudi yitangaga ku musaraba kugira ngo aronkore inyoko muntu yari igitsikamiwe n’icyaha cy’inkomoko.

Ni ku bw’ibyo n’abakristu basengera kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri bifatanije n’Umwepiskopi wabo, Mgr Visenti Harolimana muri uyu muhambazo watangiye ahagana mu ma saa cyenda, uyu muhimbazo ukaba wari wabanjirijwe n’inzira y’umusaraba yari yitabiriwe n’abakristu amagana.

Ni imihango y’ihimbaza yakurikije gahunda isanzwe Yubahirizwa ku munsi wa gatanu mutagatifu, harimo gusoma ivanjiliri y’ububabare ndetse n’amasengesho y’ibisabisho y’umwihariko aharirwa uyu munsi, byose bikaba byaragenze neza nk’uko byari biteganijwe.

Gusa icyatunguye abari bitabiriye uyu muhimbazo ni uko hagezweho igihe cyo gusangira umubiri wa Kristu, ifunguro ritagatifu ryahawe igice kimwe cy’abakristu, abandi basaba gutegereza igihe kingana n’isaha kugira ngo babone guhabwa Umubiri wa Kristu, bivuze ko Ukaristiya zabashiranye, bigasaba kujya kuzishaka hanze ya Kiliziya.

Bamwe mu bakristu bari uyu muhimbazo baganiriye n’umunyamakuru wa Kigalihit.rw bamubwiye ko ibyabaye byabatunguye kandi ko iki ari ikimenyetso cya service mbi bakomeje guhabwa n’abanyamadini.

Koko nk’uko bakomeje babisobanurira umunyamakuru ngo ntibyumvikana Padiri Mukuru wa Paruwase katedrale ku cyicaro cy’umwepiskopi yatinyuka gutangiza ihimbaza ry’uyu munsi atabanje kureba Ukaristiya afite zazakenerwa muri iyi minsi isanzwe ikomeye muri Kiliziya Gatolika, kugeza naho bisaba ko zijya kugurwa ku isoko hagati mu ihimbazwa ry’uyu munsi.

Abandi bakristu bo babwiye umunyamakuru ko ibyo kuba Ukaristiya zashyira ari ibintu bibaho ko ikitumvikana ari ukuntu Mgr n’abasaserdote bari muri iri himbaza batasabye abakristu kwihangana, aba bakristu bagakomeza guhagarara kugeza igihe bafata icyemezo ubwabo cyo gusubira mu byicaro byabo, bakagaruka nyuma y’isaha nabwo bagahabwa ibice by’Ukaristiya.

Tubabwire ko hirya no hino muri Doyoseze Gatolika ya Ruhengeri, abakristu bakomeje kwinubira ko abapadiri babo bakomeje kwirengagiza inshingano zabo zo gutagatifuza umuryango w’Imana harimo no gutegura mu buryo bunoze igitambo cya Misa , ; ahubwo bagashyira imbere inyungu zabo ziganisha ku kwihambira ku by’is; Ibyabaye kuri Paruwase Katedrale Paruwase ya Ruhengeri kuri uyu wa 5 akaba ari ikindi kimenyetso gifatika cy’imikorere idahesha ikuzo Imana.

Tugana kumusozo wiyi nkuru, twabatangariza ko twandikiye ubutumwa Padiri mukuru wa Katederali ya Ruhengeri Padiri TWIZEYIMANA Vincent tumubaza icyatumye habura ukarisitiya ku munsi mukuru nk’uriya ntiyadusubiza duhitamo gushyira hanze iyi nkuru. Gusa nazadusubiza tuzabibamenyesha mu nkuru itaha.

Related Post

Maître Gims yatawe muri yombi

Posted by - March 26, 2026 0
Inzego z’Iperereza mu Bufaransa, zataye muri yombi umuhanzi uvuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Gandhi Djuna, uzwi nka…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *