Trump yasinye itegeko ribuza abaperezida bazamusimbura guhindura ibiro bya Perezida Oval Office

9 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku itangazo rya Perezida rigamije kurinda ibiro bya Perezida bizwi nka Oval Office n’icyumba cy’inama y’abaminisitiri (Cabinet Room) kugira ngo bitazongera guhindurwa mu buryo bukomeye n’abazamusimbura.

Iri tangazo ryashyizweho umukono ku wa 5 Ugushyingo 2026, rigena ko ibi byumba byombi hamwe n’igice cy’inyongera cy’ibiro bya Perezida bizahabwa izina ry’ahantu ndangamateka ku rwego rw’igihugu, rizwi nka Oval Office National Monument.

Trump yavuze ko yafashe iki cyemezo kugira ngo arinde amateka n’imiterere y’ibi byumba, ashimangira ko nta muntu uzongera kubisenya cyangwa kubihindura uko yishakiye.

Mu muhango wo gushyira umukono kuri iri tangazo, Trump yagize ati: “Turabigira ahantu ndangamateka ku rwego rw’igihugu kandi nta muntu uzemererwa kubikoraho, kubisenya cyangwa kubikuraho agamije kubyubaka mu yindi shusho.”

Mu gihe amaze muri manda ye ya kabiri, Trump yakoze impinduka zitandukanye mu nyubako ya White House, cyane cyane mu biro bye bizwi nka Oval Office.

Muri izo mpinduka harimo kongeramo imitako myinshi y’amabara ya zahabu, amafoto n’amashusho y’abahoze ari abayobozi, ndetse n’ibindi bikoresho by’ubwiza byahinduye uko ibi biro byari bisanzwe bimeze.

Yakoze kandi impinduka mu cyumba cy’inama y’abaminisitiri, aho hashyizweho amatara mashya n’ibindi bikoresho.

Trump avuga ko izi mpinduka zigamije kurushaho kunoza no kurinda inyubako ya White House, ifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’amateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo Trump yavuze ko ashaka kubuza abazamukurikira guhindura ibi byumba, itangazo yashyizeho umukono ntiribabuza burundu kugira ibyo bahindura.

Riteganya ko Minisiteri y’Umutungo Kamere, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Pariki (National Park Service), izajya icunga ibi byumba hagamijwe kurinda imiterere yabyo ndangamateka.

Mbere yo gukora impinduka zikomeye cyangwa gusenya ibice by’inyubako, hazajya hakorwa isuzuma, hakandikwa impamvu z’izo mpinduka ndetse hakanasuzumwa ubundi buryo bushoboka.

Icyakora, itangazo ryemera ko Perezida uzaba ari ku butegetsi azakomeza kugira ububasha bwo guhindura imitako, guhitamo ibikoresho byo mu biro no gukora impinduka zisanzwe zijyanye n’imikorere n’umutekano, igihe bitangiza imiterere ndangamateka y’inyubako.

Ikindi kandi, iri tangazo ntirikuraho ububasha bwa Kongere ku mutungo wa Leta.

Nubwo Trump ashaka ko izi mpinduka zirindwa no mu gihe azaba atakiri Perezida, ibiro ntaramakuru Associated Press byagaragaje ko iri tangazo ritabuza Perezida uzamusimbura kurihindura cyangwa kurivanaho.

Bivuze ko icyemezo cya Trump kitagaragaza ko abaperezida bazakurikiraho batagifite ububasha bwo kugira impinduka bakora muri White House, ahubwo gishyiraho uburyo bwo kurinda imiterere ndangamateka y’ibi byumba no gusuzuma impinduka zikomeye zishobora gukorwa.

Iki cyemezo kije mu gihe Trump amaze igihe akora imishinga minini yo kuvugurura White House, irimo no kubaka inzu nini y’ibirori ku butaka bwari burimo igice cy’inyubako ya East Wing.

Trump yavuze ko ashaka ko White House ikomeza kuba ikimenyetso cy’amateka n’ubuyobozi bwa Amerika, kikazagumana agaciro kacyo no mu gihe kizaza.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *