Rurageretse hagati ya Muyoboke na Noopja: Ibyabereye mu rugendo rwa The Ben i Kampala byateje umwuka mubi mu ikipe ye

15 0

Umwuka mubi ukomeje kuvugwa mu ikipe icunga ibikorwa by’umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin, wamamaye nka The Ben, nyuma y’amakuru y’ukutumvikana hagati ya Muyoboke Alexis na Noopja, bombi bafitanye imikoranire mu rugendo rw’umuziki w’uyu muhanzi.

Iyi ntonganya ivugwa ko yatangiye mbere y’igitaramo The Ben aherutse kwitabira i Kampala muri Uganda, aho yari yatumiwe mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store Uganda, byabaye ku wa 30 Ukwakira 2026.

Amakuru atugeraho kandi twizeye  avuga ko ikibazo cyaturutse ku buryo abantu bagombaga guherekeza The Ben muri uru rugendo batoranyijwe, bikaza guteza kutumvikana hagati ya Muyoboke na Noopja.

Urugendo rwa The Ben i Kampala byari igikorwa cyari gifite akamaro kanini ku muziki w’u Rwanda, cyane ko uyu muhanzi yari agiye guhurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye bo mu karere barimo Diamond Platnumz.

Icyakora, inyuma y’uru rugendo ni ho havugwa ko hatangiye kugaragara ikibazo hagati ya Muyoboke Alexis na Noopja.

Andi makuru atugeraho nuko nyuma yo  kugabanuka kw’abantu  bari guherekereza The Ben avuga ko mu bantu bane bari bemerewe guherekeza The Ben, Muyoboke Alexis, wari ufite inshingano zo gutoranya abazajyana na we, atashyizemo Noopja.

Ibi ngo ntibyishimiwe na Noopja, bikaba byarateje kutumvikana hagati yabo, cyane ko na we yari umwe mu bantu bari basanzwe bafite uruhare mu bikorwa bifitanye isano n’umuziki wa The Ben.

Gusa, nyuma y’uko bamwe mu bari baherekeje The Ben bageze i Kampala bakabona ko Noopja adahari, ngo baje kumuhamagara, na we aza kwerekeza muri Uganda.

Ibi byatumye urujijo ku bijyanye n’imikoranire y’abagize ikipe ya The Ben rukomeza kwibazwaho, cyane ko bitari bisanzwe ko umwe mu bantu bafitanye imikoranire n’uyu muhanzi ataba muri gahunda z’urugendo nk’uru.

Uku kutumvikana hagati ya Muyoboke na Noopja si  ikibazo cyavutse uwo munsi gusa, ahubwo ko umubano wabo utifashe neza kuva ku wa 1 Mutarama 2026.

Ibi bivuze ko urugendo rwa Kampala rushobora kuba rwarongeye kugaragaza ibibazo byari bisanzwe bivugwa hagati y’abo bagabo bombi.

Nubwo bimeze bityo, impamvu nyakuri zatumye umubano wabo uzamo agatotsi ntizirasobanuka neza, kuko nta bisobanuro birambuye byatanzwe n’impande zombi.

Muyoboke Alexis ni umwe mu bantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, aho amaze imyaka akora ibikorwa bijyanye no gufasha abahanzi no gucunga ibikorwa byabo.

Noopja na we azwi mu ruganda rw’umuziki, cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwa by’umuziki n’imikoranire n’abahanzi.

Kuba bombi bafite aho bahuriye n’ibikorwa bya The Ben bituma kutumvikana kwabo gukurura amatsiko y’abakurikiranira hafi urugendo rw’uyu muhanzi.

Iki ni ikibazo abakunzi b’uyu muhanzi bakomeje kwibaza, cyane ko ikipe imufasha igira uruhare mu gutegura ibikorwa bye, ingendo, ibitaramo n’indi mishinga ya muzika.

Kutumvikana hagati y’abantu bakorana bishobora guteza imbogamizi mu mikoranire, ariko ntibivuze ko ibikorwa bya The Ben byamaze guhungabana.

Kugeza ubu, nta ruhande rurashyira hanze ibisobanuro birambuye ku makuru y’aya makimbirane, ndetse nta gihamya ko yaba yaragize ingaruka ku masezerano cyangwa ku bikorwa by’uyu muhanzi.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *