Yanditse amateka yo kuba umusifuzi wa mbere mpuzamahanga wambara hijab

41 0

Nour Chaito wo muri Liban yabaye umugore wa mbere wo muri icyo gihugu wambara umwambaro wa hijab, umenyerewe ku bagore b’Abayisilamu, wanditse amateka yo kuba umusifuzi mpuzamahanga wemewe na FIFA.

● Mu 2024 ni bwo yashyizwe ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga bemewe ba FIFA nyuma y’imyaka ibiri yari ishize asifura imikino y’umupira w’amaguru ikinirwa mu nzu ‘Futsal’, muri Liban.

● Mu Ugushyingo 2026 yateye indi ntambwe ku rwego mpuzamahanga aba umwe mu basifuzi basifuye Imikino Olempike y’Urubyiruko yabereye i Dakar muri Sénégal.

● Nour avuga ko atigeze yemera ko ibyo abandi bamutekerezaho byamubera inzitizi zimubuza kugera ku ntego ze.

Inzozi ze ni ukuzasifura Igikombe cy’Isi cy’Umupira w’Amaguru ukinirwa mu nzu ‘Futsal’.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *