Abahanzi Nyarwanda, Ariel Wayz, Nel Ngabo na Producer Yeweeh bari bagerageje amahirwe batanga ibihangano byabo ngo bisuzumwe niba byakwemererwa guhatanira ibihembo bya Grammy, byarangiye nta n’umwe utoranyijwe.
Aba bose bari bahuriye ku kiciro cya ‘Best African Music Performance’, aho Ariel Wayz yari yatanze indirimbo ye ‘Waiting’ yakoranye na Bensoul, Nel Ngabo yatanze iyitwa ‘Masterpiece’ yakoranye na Elijah Kitaka.
Ni mu gihe Yeweeh we yari yatanze indirimbo ye yise ‘Dizaya’ ngo izahatane muri iki cyiciro cya ‘Best African Music Performance’, anatanga album ye yise ‘Sugerboi’ mu cyiciro cya Best Global Music Album.
Icyiciro cya ‘Best African Music Performance’ bari bahuriyemo bose cyashyizwemo Asake (Gratitude), Angelique Kidjo & Ayra Starr (Aye Kan), Tems (Big Daddy), WizKid & Asake (Jogodo), King Ayisoba & Rocky Dawuni (No tradition, no Africa).
Ibi bihembo bizatangwa tariki 14 Gashyantare 2027, i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
