Perezida wa Sunrise FC Mushatsi Clever, yemeje ko umukinnyi wayo afunzwe azira kwiba telephone

11 0

Uyu munsi nibwo Perezida wa Sunrise bwana Mushatsi Clever yemeje amakuru y’uko umukinnyi wayo witwa Cyuzuzo Emmanuel yatawe muri yombi bitewe nuko akekwaho kwiba telephone ya Afande.

Ibi byose byaturutse ku mukino bakinnye mu irushanwa rihuza amakipe y’imitwe y’Ingabo z’u Rwanda rya RDF Heroes Cup.

Mu kumenya iyi nkuru, Ni uki umwe mu basirikare yabuze telefone, mu guperereza basanga uyu Cyuzuzo Emmanuel ari we wageze mu rwambariro ibura uki ahita atabwa muri yombi ashyikirizwa inzego za Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare nk’uko byashimangiwe na Mushatsi Clever ubwo yaganiraga na Radio Rwanda.

Cyuzuzo Emmanuel

Yagize ati “Ni amakosa akomeye yakoze. Uko nabyumvise ni uko ubwo kuri stade ya hano haberaga imikino ya gisirikare, bamusanze mu rwambariro, babimenya ari uko bamaze kubura telefone. Baramufashe bamushyikiriza inzego z’umutekano baramufunga.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu ndakeka ko ari ho akiri kandi Umuturage wese ahanwa hakurikije amategeko. Si uko ari umukinnyi, igikomeye ni uko hakurikizwa amategeko. Inzego zibishinzwe zizabikurikirana zirebe niba ari byo, nizisanga atari byo zizamurekura.”

Ubu twabatangariza ko Sunrise ifite amanota icyenda ikaba iri ku mwanya wa 12, mu gihe iri kwitegura gukina na Kigali FC mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2026.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *