Umuhanzi wo muri Uganda, Ykee Benda yashimangiye ko gukora ubukwe abantu badakwiye kubifata nk’ibintu birenze umuntu yagezeho ku buryo yabyiratana.
Kuri we avuga ko kuba umuntu yarakoze ubukwe bitamushyira mu mwanya uri hejuru y’abakiri ingaragu.
Ati “Ubukwe ntabwo ari ibyagezweho.Rero ntugomba gutekereza ko urenze kurusha abatarabukoze.”
Yakomeje agira abantu inama ko badakwiye kugendera ku gitutu cya sosiyete ngo bakore ubukwe batiteguye neza, kuko buri rugo rumenya ibyarwo.
Ibi yabitangaje mu gihe mu minsi ishize yakoze ubukwe n’umugore we Emily.


