Abahanga bigenga bashyizweho na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya Loni irashinja Israel gukora jenoside muri Gaza
Raporo nshya yasohotse ku wa kabiri ivuga ko Israel iri gukora jenoside ku Banyapalestina bo muri Gaza, nk’uko byemejwe n’abahanga bigenga bashyizweho na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya Loni .
Iyi raporo isaba ko umuryango mpuzamahanga ko ugira icyo ukora kugira ngo ihagarike iri meneka ry’amaraso , ndetse hamwe na hanwe abayobozi babigiramo uruhare.
Nk’uko byatangajwe, ibikubiye muri iyo nyandiko bishobora no gukoreshwa n’abashinjacyaha ba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) cyangwa Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera rwa ONU mu gihe cy’iburanisha.
Mu ijambo rye, Navi Pillay, uyobora iyo komisiyo, yagize ati:
“Komisiyo yasanze Israel yarakoze jenoside ku baturage b’Abanyapalestina bo muri Gaza kandi ikomeje kuyikora. Hashize hafi imyaka ibiri Israel itangije ibikorwa bya gisirikare muri Gaza guhera muri Ukwakira 2023. Ni cyo gitero giteye inkeke kurusha ibindi byose, kirekire kandi kinini Abanyapalestina bagabweho kuva mu 1948. Buri munsi uhise, ubwicanyi n’inzara bikomeje kwibasira Abanyapalestina.”
Israel yo yahakanye ibyo ishinjwa, ivuga ko iyi raporo ari “ibinyoma byuzuyemo guhindura ukuri”.
Komisiyo iperereza ku bikorwa muri teritwari z’Abanyapalestina zigaruriwe na Israel n’ibikorwa bya Israel ubwayo, yashyizweho imyaka ine ishize.


