Iserukiramuco ry’urwenya ‘Caravane du rire’ rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 4

146 0

Abanyarwenya 12 baturutse mu bihugu bitandukanye, bagiye guhurira i Kigali mu Iserukiramuco ry’urwenya ‘Caravane du rire’.

Iri serukiramuco rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya kane, byitezwe ko rizabera ahantu hatatu mu byumweru bitatu rizamara ribera mu Mujyi wa Kigali.

Byitezwe ko iri serukiramuco rizatangirira kuri Norrsken ku wa 17 Ukwakira 2025, rikomereze muri ‘Institut Français du Rwanda’ ku wa 23-24 Ukwakira 2025 mbere y’uko risorezwa muri Kigali Universe ku wa 30-31 Ukwakira 2025.

Kigingi w’i Burundi, Duga Mutai wo muri Kenya, Cotilda wo muri Uganda, Uncle Mo wo muri Uganda, Bappa Oumar wo muri Guinee, Alain Essongo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nib obo hanze y’u Rwanda batumiwe muri iri serukiramuco.

Aba banyarwenya bazaba bafatanya na Rusine, Michael Sengazi, Babou Joe, Herve Kimenyi, Muhinde na Prince Nshizurungu bo mu Rwanda.

Kwinjira muri ibi bitaramo ni ibihumbi 10Frw ku bari kugura amatike mbere cyane y’ibi bitaramo, uko iminsi yisunika gusa mbere y’igitaramo bizaba ari ibihumbi 15Frw naho abazagurira ku muryango bikaba ibihumbi 20Frw.

Abifuza kugura amatike y’iserukiramuco ryose mu minsi ya mbere bari kuyagura ibihumbi 50Frw, uko iminsi yicuma bakazayagura ibihumbi 75Frw naho abazayagura ryatangiye bakazayagura ibihumbi 100Frw.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *