Umuhanzi Kevin Montana The King of Amapiano ukomeje kwigaragaza cyane mu gihe gito atangiye umuziki we nyuma yo gukora zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe yongeye gukora mu ngazo ashyira hanze indirimbo Amavubi .
Uyu muhanzi ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe kuri uyu wa mbere hari umukino wa Nyuma uhuza Ikipe y’ u Rwanda Amavubi iza guhuramo na Estonie mu marushanwa ya FIFA Series 2026 ari kubera mu Rwanda kuva ku tariki ya 27 kugeza 30 Werurwe 2026 .
Mu kiganiro na Kevin Montana yatangarije umunyamakuru wa BTN Rwanda ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ikipe y’Igihugu amavubi muri ibi bihe byiza irimo .
Yakomeje agira ati “ Iyi ndirimbo nayikoze mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu wanjye mu gushyigikira amavubi kandi no gushimisha abakunzi bayo badahwema kuyaba inyuma .
Yatubwiye kandi ko iyi ndirimbo ari iyi byishimo ku bafana b’amavubi kuko izajya ikoreshwa ibihe byose mu gihe yakinnye.
Kevin muri icyo kiganiro yasabye abakunzi b’amavubi ko uyu munsi gahunda ari yayindi kuri bose ari “ Twese inyuma y’amavubi “ mu rwego rwo gukomeza kubatera ingabo mu bitugu kugira begukane igikombe cya FIFA Series 2026.
Kevin Montana nyuma y’uko ashyize hanze iyi ndirimbo yise Amavubi yadutangarije ko mu minsi yashize yari yashyize hanze indi ndirimbo nayo yo gushyigikira ikipe afana ya APR Fc,ibi bikaba biri mu bikomeje kwerekana ko umuziki we atari uwo kwishimisha gusa mu buzima busanzwe ahubwo ko yifuza no gutanga umusanzu we mu mikino cyane cyane umupira w’amaguru .
Yasabye nanone abakunzi b’Umuziki n’abanyarwanda muri rusange kuzinduka cyane uyu munsi bakaza gufana ikipe y’igihugu amavubi uyu mugoroba kuri Stade amahoro aho ihura n’ikipe ya Estonie ku mukino wa nyuma wa FIFA Series 2026
Mu gusoza Kevin Montana yateguje abakunzi Be EP ye ya Mbere izakurikirwa n’Albumu ye yise Zamuka nayo ateganya gushyira hanze mu mpera z’Uyu mwaka ikaba iriho indirimbo nyinshi yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda nubwo atifuje guhita abatangaza

AMAVUBI BY KEVIN MONTANA – YouTube
Kevin Montana – APR FC | #kevinmontana #aprfc – YouTube


