
Nkuko byari byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva ko ibiciro by’ibikomoka kuri peterori biraza kwiyongera, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya.
Ubu litiro ya lisansi yageze kuri 2303 Frw mu gihe litiro ya mazutu yageze kuri 2205 Frw.
Ibi byatumye n’igiciro cy’ingengo gihinduka ku kilometero kubera ko mu mujyi wa Kigali umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw ku kilometero mu gihe abajya mu ntara umugenzi azajya yishyura 41,58 Frw kuri kilometero.
