Komite itegura Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards Edition 2 yishimiye gutangaza ko igikorwa cyo gutoranya abamurika mideli (Model Casting) cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026 i Kigali.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abarenga 100 bifuzaga kuzitabira iri serukiramuco, nyamara hakaba hari hakenewe abamurikamideli 15 gusa.
Kubera ubwinshi bw’abitabiriye n’urwego rwiza rw’impano bagaragaje, akanama nkemurampaka kabanje guhitamo 20 ba mbere kugira ngo bakomeze mu cyiciro cya nyuma. Nyuma y’isuzuma rya nyuma, byabaye ngombwa ko hafatwa umwanzuro ukomeye kuko benshi bari bujuje ibisabwa.
Kubera urwego rwiza rw’abarushanwaga, hafashwe umwanzuro wo guhitamo abamurikamideli 17, aho kuba 15 nk’uko byari biteganyijwe.
Komite irashimira byimazeyo akanama nkemurampaka kagizwe na: Feza,Nelly Nshogoza Jean Tecno ku bw’umurava, ubunyamwuga n’ubutabera bagaragaje muri iki gikorwa.
Abamurikamideli batoranyijwe bahise batangira imyiteguro yo kuzitabira Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards – Edition 2, izaba ku wa 19 Nyakanga 2026, ifite insanganyamatsiko igira iti:”WE ARE THE VOICE: Clear Mind, Bright Future.”
Umuyobozi wa Ozone Entertaimeny Augustin uhagarariye abategura iki gikorwa arashimira byimazeyo abafatanyabikorwa n’abaterankunga babo barimo:Truth Media.Karisimbi Events.Aska LogisticsNzissa Global Media GmbH,Ibigwi International Studio ndetse n’ibitangazamakuru bidahwema kubaba hafi mu bikorwa byabo nka BTN TV na Kigalihit
Ubufatanye bwabo bukomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere impano z’urubyiruko no kuzamura urwego rw’imideli n’imyidagaduro mu Rwanda.
Komite irahamagarira abakunzi b’imideli, imyidagaduro, itangazamakuru n’abaturage muri rusange kuzitabira Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards – Edition ya 2, izaba ku wa 19 Nyakanga 2026, mu birori bitegerejwe na benshi.



