MUSANZE: Directeur wa G.S CYABAGARURA yatangaje ibanga akoresha kugira ngo atsindishe

116 0

Ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Cyabagarura riherereye mu mu mudugudu wa Bukane akagari ka Cyabagarura umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze yo mu Ntara y’Amajyaruguru rizite izina ryiza cyane mu gutsindisha rikaza mu myanya ya mbere muri aka karere.

Bitewe nuko ritsindisha cyane, bamwe mubabyeyi barituriye n’ahandi bari kure yaryo, batangarije itangazamakuru ko mu babyeyi baharerera ndetse n’abana bajya kuhiyandikisha bakababwira ko nta myanya ihari kubera ko baba bashaka ko abana babo bahiga bitewe nuko ritsindisha kukigero cyiza kigera 100%.

Munyarukumbuzi Anjelo ni umwe mu babyeyi baganiriye n’ikinyamakuru Kigalihit.rw avuga impamvu ababajwe nuko umwana we yahabuze umwanya bitewe nuko yahageze agasanga imyanya yarashishe ataha ababaye cyane Kuba umwana we atahabonye umwanya bikaba bimutera ikibazo ko yazajya ahandi agatsindwa kandi yari kwiga kuri G.S CYABAGARURA agatsinda neza.

Yagize ati” Kuba umwana wanjye yabuze umwanya mu ishuri rya G.S Cyabagarura byambabaje cyane kubera ko ni ishuri riri hafi yacu Kandi rikaba n’ishuri ry’intangarugero kuko umwana uhize ahakura ubumenyi n’ikinyabupfura bihagije. Ninginze ngo bamwandike, bambwira ko nta mwanya ihari kubera ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini (NESA) cyahohereje abana benshi ugereranije n’imbyumba bihari.”

Niwemwungeri Patrick ni umwana washakaga kwiga mu mwaka wa mbere ariko akaba yahabuze umwanya bikaba byambabaje.

Yagize ati” Nifuzaga kwiga muri Groupe Scolaire ya Cyabagarura none banze kunyandika bambwiye ko nta myanya ihari Kandi nahifuzaga cyane kubera ko ari hafi yo mu rugo.”

Kuba iki kigo gifite ubucucike ngo si iby’uyu mwaka gusa kuko ngo mu mashuri biga bataha, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini (NESA ) iyo gitanze abana mu bigo by’amashuri, bimwe babiha benshi barenze abo bakeneye nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’uru rwunge rw’amashuri rwa Cyabagarura, Bwana Ruhanamirindi François.

Kubijyanye n’imitsindire, uru rwunge rw’amashuri rwa Cyabagarura mu myaka myinshi yashize yagiye itsinda ku kigero cya mirongo icyenda (90%) n’ijana ku ijana (100%) aho umwaka ushize G.S Cyabagarura ikaba yaraje ku rutonde ikurikiranye n’ishuri ry’ubumenyi rya Musanze (Ecole de Sciences de Musanze) akaba ari ishuri risa nka boarding school ikiburamo akaba ari amacumbi gusa.

RUHANAMIRINDI Francois ntava mu kigo kereka iyo agiye mu nama izwi

Ibanga Bwana Ruhanamirindi François akoresha kugira ngo atsindishe yavuze ko ashyira hamwe n’abarimu bakumvikana bigatuma bagera ku ntego nziza yo gutsindisha ndetse bakanagira imitsindishirize myize.

Yagize ati: “Nyuma yuko twaganirijwe ku ishusho y’akarere hagendewe ku bizamini byagiye bikorwa n’amanota twagize, twabonye uko duhagaze ku buryo inama twagiriwe zisaba ko buri muyobozi n’abafatanyabikorwa twese tugiye kujya mu ngamba kubera ko buri wese yabonye aho afite intege nkeya kandi ikigamijwe nuko buri wese azamura aho yari hasi akajya ku rwego rushimishije”.

Yakomeje agira ati:”Nk’umuyobozi rero si ngomba guhangana n’abo nyobora ahubwo ngomba kubegera tukaganira ku bibazo biriho nibwo buryo bwiza bwo gukora tukagira umusaruro mwiza.”

RUHANAMIRINDI FRANCOIS ntaba kure y’abarimu Ababa hafi cyane kandi ukabona ko bamukunda cyane

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *