1000Hills Energy:Igisubizo kirambye ku kibazo cy’ingufu mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazu

246 0

 
Mu gihe isi yose ikomeje gushaka ibisubizo birambye byo kubona ingufu zitangiza ibidukikije, sosiyete ya 1000Hills Energy ikomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu gutanga ibisubizo bishya, byizewe kandi bihendutse mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi.

Iyi sosiyete ifite icyicaro i Kigali, yiyemeje gufasha abaturage n’ibigo kubona amashanyarazi adahenze kandi ahoraho, hibandwa cyane ku gukoresha ikoranabuhanga rigezweho rya battery za Lithium, riri mu zikunzwe kandi zikoreshwa cyane ku isi hose, harimo no mu modoka zikoresha amashanyarazi (electric vehicles) ndetse no mu zindi nganda zikomeye z’ikoranabuhanga.

Kugabanya ibyuka bihumanya ikirere

1000Hills Energy itanga ibisubizo bishingiye ku mikoreshereze y’ingufu z’imirasire y’izuba (solar energy) zifatanije na battery za Lithium zibika ingufu. Ibi bituma habaho kugabanya cyane ikoreshwa rya mazutu n’andi mavuta yangiza ikirere, bityo bikagira uruhare mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere (climate change).

Ibi bikorwa bifasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no kubungabunga ibidukikije, mu gihe abaturage nabo babona amashanyarazi ahoraho kandi yizewe.
Amashanyarazi ahendutse kandi adahagarara

Kimwe mu byiza by’ibisubizo bya 1000Hills Energy ni uko bituma abakiliya bagabanya cyane amafaranga bishyura ku mashanyarazi. Ukoresheje uburyo bwa solar na Lithium battery systems, umukiliya ashobora kugabanya ikiguzi cy’ingufu ku kigero kinini cyane (bitewe n’imikoreshereze), ndetse akirinda ibura ry’umuriro rishobora guhungabanya ibikorwa bye.

Ibi ni ingenzi cyane ku bigo by’ubucuruzi, amahoteli, inganda n’ibindi bikorwa bikeneye amashanyarazi adahagarara.Kwagura ibisubizo: Ubuhinzi n’inganda

Uretse gutanga amashanyarazi ku ngo n’ibigo bitandukanye, 1000Hills Energy inatanga ibisubizo bigezweho mu rwego rw’ubuhinzi, by’umwihariko mu kuhira imyaka hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba (solar irrigation systems). Ibi bifasha abahinzi kubona amazi mu buryo buhoraho, bikongera umusaruro ndetse bikagabanya igiciro cy’ibikorwa by’ubuhinzi.

Byongeye kandi, iyi sosiyete ifasha inganda n’ibigo bikenera amashanyarazi menshi kubona ibisubizo bihamye kandi bihoraho, bituma ibikorwa byazo bitahagarara kandi bikagabanya cyane ikiguzi cy’ingufu. Ibi bifasha kongera umusaruro w’inganda no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Icyerekezo cy’ejo hazaza
1000Hills Energy ifite intego yo kuba ku isonga mu gutanga ibisubizo by’ingufu zisubira (renewable energy) mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no gutanga serivisi zinoze, iyi sosiyete ishaka kugira uruhare rukomeye mu iterambere rirambye ry’igihugu.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwiyubaka rushingiye ku bukungu burambye, 1000Hills Energy igaragaza ko igisubizo cy’ingufu kidahenze kandi kitangiza ibidukikije gishoboka kandi ko ejo hazaza h’ingufu ari heza kurushaho.

1000 Hills Energy Ltd bakorera Kigali imbere ya Minubumwe,
Musanze bakorera muri Nova House naho Rubavu bakorera kuri Petite Barrierre nuwashaka kubahamagara yahamagara kuri 0788340478 yewe no kuri WhatsApp kubandikira bitakunda.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *