Sénégal: Guverinoma yahagaritse ingendo zidakenewe z’abaminisitiri mu mahanga

181 0

 

Guverinoma ya Sénégal yafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo zidakene z’abaminisitiri n’abayobozi bakuru mu mahanga, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Ousmane Sonko.

Iki cyemezo gifashwe  mu rwego rwo gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibiciro by’isi yose by’ibikomoka kuri peteroli, biterwa n’intambara hagati ya Amerika, Israel n’Iran.

Abayobozi ba Sénégal batinyaga ko igihugu kigiye kujya mu bihe “bikomeye cyane”, kuko intambara n’ifunga rya Iran ry’umuhora  Ormuz byahungabanyije amasoko y’isi yose y’ingufu n’ibikomoka kuri  Peteroli

Ibi byatumye igiciro cya peteroli cyiyongera cyane, bikagira ingaruka ku ngengo y’imari ya Sénégal. Kuva ku giciro cyateganyijwe cya 62 dollars ku kagunguru ka peteroli, ubu igiciro kigeze ku 115 dollars, nk’uko Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko yabivuze mu muhango wabereye i Mbour ku bakinnyi b’urubyiruko ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Mu butumwa bwe, Ousmane Sonko yavuze ko:

“Nta numwe mu bayobozi b’iki gihugu uzava mu gihugu, keretse mu rwego rw’inshingano z’akazi kadasanzwe.”

Yavuze kandi ko we ubwe yahagaritse ingendo ziteganijwe mu bihugu bya Niger, Espagne na France, ku mpamvu z’ubukungu n’imari ya Leta.

Muri Afurika y’Uburengerazuba no ku rwego rw’isi, guverinoma nyinshi zasubije ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro bya peteroli hifashishijwe uburyo bwo kongera ibiciro bya Lisansi

Ousmane Sonko yavuze ko aya ari amwe mu masomo yatumye Sénégal ifata icyemezo cyo guhagarika ingendo z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru.

Minisitiri w’Ingufu  azasobanura mu minsi iri imbere uburyo Leta izakomeza kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro, hakazabaho n’ibindi byemezo bizatangazwa mu cyumweru gitaha.

Ibi byose bigamije gukomeza kurengera umutungo w’igihugu no gukomeza ibikorwa remezo n’imishinga y’iterambere mu gihe cy’ubukungu bw’ingutu.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *