Hashize iminsi ibiri nta kurasana hagati ya America na Iran, Donald Trump we yavuze ko bahagaritse ibitero kuri Iran kugira ngo harebwe uburyo basubukura ibiganiro hagati y’impande zombie, ni mu gihe Iran yo ivuga ko nta gahunda yo kwiyenza ifite gusa buruko irashweho nayo izajya yihorera.
Gusa abasesenguzi ndetse n’abahanga bavuga ko Amerika kuba ihagaritse intambara ntaho bihuriye n’ibiganiro ndetse atari nuko bageze ku ntengo zabo z’intambara. Amerika kugeza ubu iri kugenda ishirirwa na missile zishinzwe kurinda ikirere zizwi nka Interceptors. Izi missile nizo bifashishaga kurinda ibirindiro byabo biri hirya no hino mu bihugu byo mu kigobe arinabyo byifashishwa mu kugaba ibitero kuri Iran.
Uku gushirirwa kurizi missile bishyira mu kaga Amerika, kuko Iran yagaragaje neza ko idateze kureka kwihorera igihe cyose irashweho. Kuba rero iIran ifite ubushobozi bwose bwo kwihorera, ndetse ikarasa ku birindiro bya Amerika byose biyizengurutse bituma Amerika nayo itakaza ubushobozi bwo kugaba ibitero kuri Iran, mu byumweru bibiri bishize Amerika yavuze ko abasirikare bayo byibura 200 bakomerekeye bikomeye mu bitero bya missile bya Iran ariko abandi bagakomoza ku kuba muri aya makuru harimo impuha nyinshi kuko bidashoboka ko missile yakomeretsa abantu 200 nta muntu numwe wapfuye.

Kuwa gatanu Donald Trump yagiranye inama n’abayobozi bakuru mu gisirikkare bamubwira ko byaba byiza ahagaritse kugaba ibitero kuri Iran kuko bizashyira mu kaga ingabo za Amerika ziri mubihugu by’abarabu, ibi nukubera ko bavuga ko uko ugaba ibitero kuri Iran ariko nayo yongera ingufu mu bitero byo kwihorera, ibyo rero bikaba biteje inkeke zuko Amerika yashirirwa na missile zifasha mu kurinda ikirere.


