Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’ababyeyi n’abana mu kwizihiza umunsi wahariwe ba basogokuru uzwi nka Grandparents Day wabereye ku ishuri rya Green Hills Academy.
Muri uwo muhango, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bishimiye ibitaramo by’umuco nyarwanda byakozwe n’abana biga mu mwaka wa gatatu w’ikiburamwaka muri iri shuri harimo umwuzukuru wabo Anaya Abe Ndengeyingoma Imfura ya Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand yavutse kuwa 19 Nyakanga 2020
Aba bana berekanye imbyino n’indirimbo gakondo zigaragaza umuco n’indangagaciro nyarwanda, ibintu byashimishije cyane abari bitabiriye uwo munsi.
Grandparents Day yabaye umwanya wihariye wahuje abana n’ababyeyi babo bakuru, aho basangiye ibyishimo ndetse banizihiza umuco nyarwanda. Abitabiriye uyu munsi bagaragaje ko ari igikorwa gifasha abana kurushaho kumenya no gukunda umuco wabo, ndetse no kubaka umubano ukomeye hagati y’ibisekuru bitandukanye.
Mu bikorwa byaranze uwo munsi harimo imbyino gakondo, indirimbo z’umuco ndetse n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro byateguwe n’abanyeshuri. Ababyeyi bakuru bagaragaje ibyishimo batewe no kubona abana babo n’abuzukuru babo bitabira ibikorwa bibafasha gusobanukirwa amateka n’umuco by’u Rwanda.
Green Hills Academy ni rimwe mu mashuri azwiho guteza imbere uburezi bushingiye ku ndangagaciro, umuco ndetse no gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi butandukanye bubategurira ejo hazaza.
Iki gikorwa cyanagaragaje akamaro ko kubungabunga umuco nyarwanda no kuwutoza abakiri bato kugira ngo bazawusigasire ndetse bawukomeze mu bihe biri imbere.










