Ku munsi wejo taliki ya 07 Kanama 2026 mu Rwanda rwose hizihijwe umunsi mukuru w’umuganura hatangwamo ubutumwa bwagarutsweho mu birori bwo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Isoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.
Muri uyu murenge wa GACACA ho mu Karere ka Musanze umuyobozi Madame Mukasano Gaudence uwuyobora yabashije kubwira abaturage ayobora ko bagendera kure ibiyobyabwenge kubera ko byangiza imiryango nyaRwanda bikanarushaho kwangiza ejo hazaza h’Igihugu bitewe nuko ababikoresha Bose babura ubushobozi bwo kuba bagira ibitekerezo bizima byumuntu dore ko bibashora mu mwiryane uhoraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca Madame Mukasano Gaudence yanagarutse kandi ku bubi bw’ibiyobyabwenge birimo inzoga zitujuje ubuziranenge zitandukanye harimo nk’izitwa: Itabi n’izindi ngeso mbi zirimo ubusinzi, ubusambanyi n’ubwomanzi, anabasha kwibutsa abaturage ayobora ko ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza ejo hazaza h’Igihugu asoza abasaba kubigendera kure dore ko byangiza ubikoresha uwariwe wese.
Ati:” Umuntu wese ubikoresha ntakintu na kimwe yageraho kubera ko biba byaramwangije mu mutwe bigatuma adakora bimutegeka guhora akorera bagenzi be urugomo anabasha gukomoza ko bisenya ubumwe kandi bikanasenga Ejo he hazaza mu gihugu cye cy’u Rwanda. Asaba urubyiruko rwari rwaje kumunsi w’umuganura ndetse n’ababyeyi ko byose abasabye kubigendere kure bafatanya kubaka u Rwanda ruboneye kandi rutekanye.”
Banibukijwe kudasesagura umutungo cyangwa se umusaruro bejeje, kurangwa n’ indangagaciro yo gukunda umurimo no kuwunoza, kwizigamira, kurera neza abana babashakira ibikenerwa ngo bakomeze amashuri.
Hano twabatangariza ko Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gihora gitangaza ko ibiyobyabwenge bikunze kugaragara no gukoreshwa mu Rwanda ari Urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Mugo (Heroin), Lisansi, Cocaine, inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge nka muriture, Mucutse umumpe, Nzoga Ejo, Umumanurajipo n’izindi…
KABERA Ibrahim nawe utuye mu mu Murenge wa Gacaca yadutangarije ko yigeze gufungira muri Transit Centre ya Kinigi bitewe no kujya ibiyobyabwenge bizwi ku izina ry’ibyuma avayo yarazahaye bitewe n’ubuzima bubi yahasanze




