Umuyobozi wa Ingufu Gin Ntihanabayo Samuel, n’abandi 80 batawe muri yombi bazira gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

81 0

Umuyobozi akaba na Nyir’Uruganda Ingufu Gin, rwengaga ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, Ntihanabayo Samuel, n’abandi 80 batawe muri yombi bazira gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Ku wa 8 Kanama 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, barimo Ntihanabayo uzwi nka Kazungu.

Tariki ya 2 Kanama, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, cyafunze inganda zirenga 140 zikora inzoga zitujuje ubuzirenenge zirimo Ingufu Gin, NBG Group Lt, kinahagarika ibinyobwa zikora.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho isuzuma rigaragaje ko izi nganda zashyiraga mu binyobwa byazo ethanol idatunganyije neza, yangizaga ubuzima bw’ababinywaga.

Related Post

Aimable Karasira yakatiwe gufungwa imyaka 5

Posted by - September 30, 2025 0
Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwahamije Uzaramba Karasira Aimable icyaha cyo gukurura…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *