B face yihanangirije abatangiye kugera intorezo urugo rwe

5 0

Umuhanzi w’i Burundi, B Face yanyomoje amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho byavugwaga ko yashyamiranye n’umugore we Ada Nevine baherutse kurushinga.

Ibi byatangiye ubwo ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo hakwirakwizwaga ifoto y’uyu mugore yabyimbye amaso nk’uwakubiswe, bituma abantu bavuga ko ari B Face wamukubise.

Icyakora byaje kugaragara ko ari ifoto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI), nyuma y’uko uyu mugore agaragaje ifoto ya nyayo ameze neza mu isura ye.

B Face nawe ntiyabirengeje amaso, kuko yaje guhita abinyomoza ndetse anenga abantu bari kumwifuriza inabi aho kumwifuriza urugo rwiza.

Ati “Aho kunsengera munyifuriza urugo rwiza, mutangiye kunyaturiraho ibibi gusa nta n’ukwezi kurashira? Ko muryoherwa n’inkuru mbi kurusha inziza dukora ni ukubera iki?…”

Yakomeje aburira abantu ko bakwitondera ibyo bari kuvuga kuko bishobora kubakoraho, cyane ko bihanwa n’amategeko.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *