Algérie: Inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cy’imfubyi ihitana abantu 11

73 0

 

Nibura abantu 11 bahitanywe n’inkongi y’umuriro, mu gihe abandi 19 bakomerekeyemo, nyuma y’uko ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Nyakanga inkongi yibasiye Fondation de l’Enfance Assistée, ikigo cyita ku bana b’imfubyi giherereye mu gace ka El-Mohammadia, mu burasirazuba bw’umujyi wa Alger, umurwa mukuru wa Algeria.

Nk’uko byatangajwe n’Urwego rwa Algeria rushinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi z’umuriro , iyi nkongi yadutse ahagana saa cyenda z’ijoro  bituma abatabazi bahita bahamagazwa kugira ngo bazimye umuriro kandi bakure abantu mu nyubako zari zafashwe n’inkongi.

Abashinzwe ubutabazi bakoze ibikorwa byo kuzimya umuriro no gutabara abari bagifatiwe imbere muri icyo kigo, ariko kugeza mu gitondo cyo ku wa Kane ibikorwa byo kuzimya umuriro byari bigikomeje.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Algeria ntiburatangaza imyaka y’abahitanywe n’iyi nkongi cyangwa inkomoko yayo. Hatangajwe ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka n’uko yatangiye.

Mu gihe iyi nkuru y’incamugongo yatangazwaga, Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yari mu ruzinduko rw’akazi mu Budage. Yihanganishije imiryango yabuze abayo, ubutumwa bwe bukaba bwaratangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakuru cya Algeria (APS).

Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Intebe wa Algeria, Sifi Ghrieb, yasuye ibitaro bitandukanye byakiriye abakomeretse, birimo Ibitaro byita ku bantu bakomeretse bikabije n’inkongi (Hôpital des Grands Brûlés) biherereye i Zeralda, ndetse n’Ibitaro bya Mustapha-Bacha biri mu mujyi wa Alger. Muri urwo ruzinduko, yaganiriye n’abarwayi, abaganga ndetse n’imiryango y’abibasiwe n’iyi mpanuka.

Iyi nkongi yateje agahinda gakomeye muri Algeria, aho abaturage n’abayobozi bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyayiteye, ndetse hafatwe ingamba zo kurushaho kurinda umutekano w’abana baba mu bigo bibitaho no gukumira impanuka nk’izi mu gihe kiri imbere.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *