MUSANZE: Soma ibintu birindwi by’ingenzi byatuma uzana abana muri EXCEL SCHOOL KARWASA

51 0

Soma ibintu birindwi byingenzi byatuma uzana abana muri EXCEL SCHOOL KARWASA

Muri uyu mwaka EXCEL SCHOOL KARWASA yongeye guha amahirwe ababyeyi batandukanye yo kureresha abana babo mu kigo gikomeje kuza mu bya mbere mu Rwanda bitsindisha neza mu Karere ka MUSANZE.

Iri ni ishuri rimaze kuba ikimenyabose mu mujyi wa Musanze yo mu Ntara y’Amajyaruguru  kubera imyanya myiza ryakomeje kuzamo mu mitsindishirize y’abana kuva mu myaka ishize kugeza kano kanya rikora ndetse akaba ari nako byagenze muri uyu mwaka w’amashuri 2025-2026 urangiye.

Koko rero nk’uko ibyavuye mu kizamini cya Leta byatanzwe na NESA uyu mwaka, byagaragaje ko mu bana bakoze ibizamini babashije gutsinda neza cyane ku kigero kigera ku 100%.

Soma hano hasi ubashe gusoma ibintu birindwi twavuze haruguru mu mutwe w’inkuru bituma Excel School Karwasa itsindisha: 1. Abana bigishwa n’inzobere mu burezi, hakubahirizwa gahunda yashyizweho na ministere y’uburezi uko yakabaye yose.

2. Excel School Karwasa ni ishami ryavutse kuri Excel School MUSANZE iyobowe na Bwana RULINDA Nathan wakoze uko ashoboye kose kugira ngo ashyire imbaraga mu guteza imbere umwana w’u Rwanda ngo yige areke kuba inzererezi, Gusabiriza cyangwa ngo ajye kwishora mu biyobyabwenge hiyongeyeho no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

3. Abana bose biga muri Excel School Karwasa batsinda bishimishije kugera ku kigero cy’ijana ku ijana (100%).

4. Ikigo giherereye ahantu heza mu murenge wa Cyuve mu gice cya mbere mu bwiza cy’umujyi wa Musanze ugana ku muhanda ujya mu Cyanika uvuye mu Mugi wa MUSANZE werekezayo gusa ni hafi y’umurenge wa Gacaca.

5. Abayobozi bacyo ni inararibonye mu bijyanye n’uburezi, bamenyekanye  mu kuyobora neza cyane ndetse kandi banigisha neza abanyeshuri bahiga batandukanye bakahavana uburezi bufite ireme bitewe n’uko usanga baba batandukanye n’abiga mu bindi bigo akaba ariyo mpamvu bagize uruhare mu kumenyekanisha iki kigo dore ko  cyamaze kuba ikimenyabose mu mitsindishirize mu Rwanda.

6. Imyanya irahari ihagije kubera ko kuri ubu hujujwe ibyumba by’amashuri byinshi bizatuma abifuza kugana EXCEL SCHOOL KARWASA  babikora hakiri kare kugira ngo batazabura imyanya yo kwandikishaho abana babo.

7. Amafaranga y’ishuri yagenwe hitawe ku nyungu z’abarezi n’ababyeyi nk’uko byemejwe.

Tugana kumusozo, twabatangariza ko abakeneye andi makuru arambuye arebana n’ikigo ko babariza kuri +250788 556 613 nimero y’umuyobozi w’ikigo cyangwa se bagahamagara kuri +250788354977 umuyobozi ukuriye WISDOM SCHOOLS Bwana RULINDA Nathan ku Isi yose.

BgB

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *