Burikantu uri mu basore bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko nubwo yamaze igihe yamamaza inzoga benshi bita ‘ibyuma’, yabaga azi ko zishobora kwangiza ubuzima bw’abantu.
Aganira na Igihe dukesha iyi nkuru yagize ati: “Njye ntabwo mbeshya, nkora ubucuruzi. Igihe cyose byabyara amafaranga, njyamo. Mu by’ukuri, njye sinywa inzoga. Ndetse no kwica umuntu cyangwa kwibona mara iminota itanu, icumi ntazi ibyo ndimo kubera inzoga, ndabitinya. Ubundi kugeza aho bakabaye bazifunga.”
Burikantu ukundirwa uburyo we na mugenzi we, Buringuni basetsa, yavuze ko nubwo adakunda inzoga mu buzima busanzwe yazamamazaga kubera amafaranga.
Ati “Uretse no kwibona nataye ubwenge kubera inzoga, no kubona umuntu uri mu bihe nk’ibyo ntabwo mbikunda rwose. Njye nazamamazaga kubera amafaranga, ariko mbizi ko ndi kwica abantu. None se iyo ndi kugucuruza ibintu ntanywa […] abazi iby’ubuzima barabizi ko nta nzoga nziza ibaho.”
Burikantu kandi akangurira urubyiruko kubaho ubuzima buzira ibisindisha.
Uyu musore agarutse kuri ibi mu gihe Leta y’u Rwanda imaze iminsi ikora ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, izo benshi bita ‘Ibyuma’.
