Selena Gomez yasabye urukiko gusesa urubanza aregwamo n’abashoramari ba Wondermind

8 0

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Selena Gomez yasabye urukiko gusesa urubanza rw’uburiganya aregwamo n’abashoramari ba sosiyete ya Wondermind, avuga ko ibirego bamushinja bidafite ishingiro kandi ko bidakwiye gukomeza kuburanwa.


Selena yatanze ubu busabe ku wa Gatatu, asubiza abashoramari bamushinja kubayobya ku bijyanye n’imikorere ya Wondermind ndetse n’uruhare yagize muri iyi sosiyete.

Mu nyandiko zashyikirijwe urukiko, Selena yavuze ko ibirego by’abashoramari bitasobanuwe neza kandi ko hari aho bivuguruzanya, ku buryo bidashobora kugaragaza ko yaba yaragize uruhare mu bikorwa by’uburiganya.

Yavuze kandi ko ibyo abashoramari bamushinja ubwabo bigaragaza ko atari afite uruhare mu bikorwa bavuga ko byabaye. Yongeyeho ko nta makuru yari afite ku magambo y’ibinyoma yaba yaravuzwe ku bijyanye na Wondermind.

Umwunganizi wa Selena, Mathew S. Rosengart, yavuze ko ubu busabe bwo gusesa urubanza bushingiye ku kuba Selena atari akwiye kuba yarashyizwe muri uru rubanza.

Rosengart yavuze ko ibirego byatanzwe kuri Selena nta shingiro bifite kandi ko bishobora gufatwa nk’ibirego bidakwiye. Yongeyeho ko nta mpamvu yumvikana yatuma Selena ashinjwa kugira uruhare mu “buriganya” cyangwa mu kindi cyaha.

Uyu mwunganizi kandi yavuze ko, usibye gusaba ko urubanza ruregwamo Selena ruseswa, hari n’izindi nzira z’amategeko barimo gusuzuma, zirimo gusaba ko abamureze bahanwa, kubera ibyo babona ko ari ukumushyira mu rubanza mu buryo budakwiye.

Ku ruhande rwabo, abashoramari bavuga ko bashoye miliyoni 1.2 z’amadolari muri Wondermind, ariko nyuma bakabura amakuru ahagije ku mikorere y’iyi sosiyete. Bavuga ko byageze aho bumva ko Wondermind yasenyutse cyangwa ihagaritse ibikorwa, batabimenyeshejwe mu buryo buhagije.

Mu kirego cyabo, abashoramari bavugaga ko Selena yari afite inshingano zo kwamamaza Wondermind. Ni yo mpamvu bari biteze ko yakoresha ubwamamare afite, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, mu kumenyekanisha no guteza imbere iyi sosiyete.

Gusa abashoramari bavuga ko Selena yaje kwitandukanya na Wondermind nyuma yo kubona inkunga y’amafaranga yari akeneye.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *