Tyres Gibson ukubutse muri Uganda yashimiye uko Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yamwakiranye urukundo kuva yagera muri iki gihugu kugeza akivuyemo.
Uretse gushimira Gen. Muhoozi, Tyres Gibson yasezeranyije uyu Mugaba w’Ingabo za Uganda, kuzamuhuza na Beyoncé amaze igihe yifuza kuzahura na we.
Ibi byose bikubiye mu ibaruwa ndende Tyres Gibson yandikiye Gen Muhoozi akayinyuza ku mbuga nkoranyambaga ze.
Muri iyi baruwa, Tyres Gibson yagize ati “Ndabashimira urukundo n’icyubahiro mwanyeretse ubwo nari muri Uganda. Kuva nkihagera, numvise nakiriwe neza namwe, umuryango wanyu ndetse na Nyakubahwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Nzahora nzirikana kandi nshimira cyane uko mwanyakiriye.”
By’umwihariko Tyres Gibson yahishuye ko yatumiye Gen Muhoozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse amusezeranya kuzakora ibishoboka byose akamuhuza na Beyoncé.
