Uwarwaniye ikote rya Diamond akibwa telephone yarishyize ku isoko

2 0

Uwitwa Mfitimfura Khalim Fiacle wegukanye ikote Diamond Platnumz yari yambaye mu gitaramo yakoreye i Kigali ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, kuri ubu ari kurishakira umuguzi.

Ni nyuma y’uko Diamond Platnumz yarijugunye mu bafana akajya mu kavuyo ko kurwanira kurifata bikarangira bamwibye telefone ye.

Nyuma yo kwibwa iyi telefone, uyu musore yandikiye Romy Jons usanzwe ari Dj wihariye wa Diamond Platnumz, amusaba ko yamufasha gushaka umukiriya wagura iri koti kugira ngo abone ubushobozi bwo kugura indi telefone.

Yagize ati “Uraho Romeo, ninge wafasha ikoti rya Diamond. Niba hari umuntu ushaka kugura iri koti wamenyesha kuko ndashaka kurigurisha nkagura indi telefone.”

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *