Kataleya na Kandle bongeye gutandukana na label

74 0

Itsinda ry’abahanzikazi babiri bo muri Uganda, Kataleya na Kandle, batangaje ko bamaze gushyira akadomo ku mikoranire bari bafitanye n’uwabarebereraga inyungu witwa ‘Ray Pan’.

Mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, bashimiye uyu Ray Pan ku bw’umusanzu yashyize ku rugendo rwiza wabo, baboneraho no gutangaza ko bari kubaka itsinda ryabo bazajya bakorana, bakazaritangaza ku mugaragaro mu minsi iri imbere.

Aba bahanzikazi batangiye gukorana na Ray Pan kuva muri Kamena 2025, nyuma yo gutandukana na label yabarebereraga inyungu yitwa ‘Theron Music’.

Amakuru avuga ko batandukanye na Ray Pan, nyuma y’uko hari ibyo batabashije kumvukanaho.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *