Weasel yongeye gushimnagira ko akunda Teta Sandra nk’ umugore we

78 0

Weasel Manizzo  umaze igihe arembeye iwe mu rugo nyuma yo kugongwa n’umugore we, Teta Sandra, yavuze ko nta kibazo bafitanye.

Ibi Weasel yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zo muri Uganda, aho yavuze ko igikenewe ari uko umuryango we wisuzuma, bagakosora ibitameze neza.

Yagize ati “Uko byagenda kose ni umugore wanjye akaba umubyeyi w’abana banjye. Ndamukunda cyane kandi ibyabaye ni impanuka, igikwiye ni uko twitekerezaho buri wese akiga kumva mugenzi we. Tugomba gukomeza ubuzima kuko icy’ingenzi ni uko ngihumeka.”

Weasel yavuze ko kimwe mu bintu yize mu gihe amaze arwaye harimo n’uburyohe bwo kwirirwa mu rugo.

Ati “Ibi bintu byanyigishije gutuza no kuba iwanjye, ntabwo nari narigeze mba iwanjye cyane nk’ubu. Reba ibyabaye, ntekereza ko byandinze byinshi bibera iyo hanze.”

Weasel uri kugaragaza impinduka mu bijyanye n’ubuzima bwe, yavuze ko ari koroherwa cyane ko nyuma yo kugongwa na Sandra, yashyizwemo icyuma mu kuguru kandi kikaba kikimurimo.

Ati “Ikintu ubu kimpangayikishije ni igihe icyuma banshyize mu kuguru kizaviramo, ariko urebye ndi gukira ndetse n’abaganga bo ku bitaro bya Nsambya ubona ko bishimiye uko ndi koroherwa.”

Weasel yamaze kwikuraho ibipfuko byose ndetse ntakinagendera mu igare., uretse ko agenda yifashishije imbago.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *